Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Musanze FC irasabira abasifuzi bayibujije amanota imbere ya AS Kigali ibihano bikomeye no kuba akabarore

Ikipe ya Musanze yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA irisaba kurenganurwa nyuma y’aho itsindiwe umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona yari yahuriyemo na AS Kigali kubera igitego cyari gutuma ibona inota rimwe cyanzwe n’umusifuzi wo ku ruhande, Ndayisaba Saïdi n’amakosa ya Murindangabo Moise yakoze “nkana”.

Ni ibisigisigi by’umukino wakinwe ku wa Mbere, taliki ya 26 Kanama 2024, ubwo Musanze FC yasuraga AS Kigali kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pelé ukarangira itsinzwe igitego 1-0, mu mukino utaravuzweho rumwe.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ubuyobozi bwa Musanze FC buberewe ku ruhembe na Perezida Tuyishimire Placide “Trump”, Musanze yavuye imuzi iki kibazo uko cyagenze n’ibyari byitezwe, ariko Umusifuzi akababera inzitizi mu buryo bafata nk’ibyo yakoze “ku bwende.”

Iyi kipe yavuze ko ku munota wa 15 w’uyu mukino yabonye igitego cyinjijwe na Kwizera Tresor ariko umusifuza wa kabiri kuri uyu mukino, Ndayisaba Saïdi, amanika igitambaro avuga ko yabanje kurarira.

Muri iyi baruwa yasinyweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Musanze FC, Barakagwira Marie Chantal, hari igika kigira giti “Si iryo kosa gusa ryabaye ku ruhande rw’imisifurire dore ko n’igitego AS Kigali yadutsinze, umukinnyi wacu [Salomon Adeyinka] yari yabanje gukorerwa ikosa rigaragarira buri wese, ariko umusifuzi wari uyoboye umukino, Murindangabo Moise akaryirengagiza ku bushake.”

Iyi baruwa yandikiwe FERWAFA ndetse ikanamenyeshwa Urwego Rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, isozwa igaragaza ko iyi kipe yo mu Majyaruguru y‘Igihugu yarenganurwa ndetse abo basifuzi bagagatirwa ibihano bikakaye.

Kubera iyi ntsinzwi ya Musanze FC mu Mujyi wa Kigali, byayishyize ku mwanya wa 11 n’inota rimwe cyane ko yari yanganyije umukino ubanza yari yakiriwemo na Muhazi United mu mukino wagombaga kubera i Musanze ukaza kujyanwa mu Burasirazuba.

Musanze yatsinzwe na AS Kigali mu mukino utaravuzweho rumwe!
Ibaruwa Musanze yanditse isaba kurenganurwa!
Umusifuzi Ndayisaba Saïdi Musanze ishinja kuyangira igitego!

Related posts