Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Musanze FC imaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi 3 bayo bakomeye

Uyu munsi tariki ya 4 mutarama 2024 nibwo ikipe ya Musanze FC imaze gutangaza ko imaze gutandukana n’abakinnyi 3 bayikiniraga.

Musanze FC yashimiye Yaya Mangala Jonathan, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,yakinnye iminota 10 gusa mu gice kibanza cya Shampiyona ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye mu mukino w’umunsi wa 12 iyi kipe yatsinzwemo na Gorilla FC igitego 1-0 kuri Stade Ubworoherane.

Undi mukinnyi Musanze yashimiye ni Kakule Mugheni Fabrice,yanyuze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports na AS Kigali,yari yasinye muri Musanze umwaka n’igice mu meshyi ya 2023, nyuma y’umusaruro muke iyi kipe yo mu majyaruguru yahisemo ko batandukana.

Musanze FC kandi yatandukanye kandi na Nicholas Ashade ukomoka muri Nigeria, wari wagerageje kwitwara neza kuko yatsinze ibitego 4 anatanga imipira umunani ibyara ibitego, mu mwaka n’igice yari yasinye muri Musanze FC.

Amakuru ahari nuko abo bakinnyi Musanze yirukanye,irahita ibasimbuza abandi bamaze igihe bakora igeragezwa.

Musanze iratangira igice cya kabiri cya shampiyona tariki 13 Mutarama 2024 ikina n’ikipe ya Etoile de I’est.

Related posts