Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze: Abagenzi bakoresha amakarita barigutabaza ubuyobozi nyuma yo kumara iminsi babura uko bakora ingendo kandi bujuje ibisabwa

 

Abagenzi bishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bw’amakarita akozwa ahabugenewe amafaranga akava ku ikarita, birirwa muri gare ya kinigi mu karere ka Musanze nyuma y’uko abashoferi batwaraga gusa abishyura amafaranga mu ntoki. Ubuyobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) buratangaza ko iki kibazo bwatangiye kugikurikirana.

 

Inkuru mu mashusho

 

Iminsi ibaye myinshi abagenzi batega imodoka rusange mu karere ka Musanze bagaragaje iki kibazi cyo kwirengagizwa n’abashoferi kuko bitwarira abishyurira mu ntoki. Kuwa 22 Nyakanga 2023 abaramukiye muri iyi gare ya Kinigi berekeza ahantu hatandukange bagejeje mumasaha y’igicamunsi bagitegereje mugihe abishyuraga mu ntoki barabonaga uko bagenda.

Umwe muri bo witwa Ndayahoze Fidèle yagize ati: “Twageze hano saa kumi n’ebyiri za mu gitondo hari n’abandi twahasanze benshi ariko amafaranga twayashyize ku makarita tugomba kugenderaho. Ariko hano havuye imodoka eshanu, abashoferi bari kuza bagatwara abagenzi bakabishyura 1000Rwf cyangwa 500Rwf bagatwara abo, wa wundi ufite ikarita bakamwanga”.

Undi yagize ati: “Nageze hano saa mbili ubwo imodoka igaturuka i Musanze yagera hano mu Kinigi ikazenguruka ikajya gufata abagenzi inyuma bagaca 500Rwf, umuntu washyize amafaranga ku ikarita bakamuheza mu nzira”

Ngo umpamvu aba bagenzi birengagizwa nuko mbere bataratangira kwishyura hakoreshejwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga bishyuraga 300Rwf mu ntoki ariko ku ikarita bakaba bishyura 220Rwf. Batigutabaza inzego bireba kubasha bose bakajya bishyura bakoresheje amakarita nkuko byashyizweho.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruvuga ko iki kibazo rwakimenye rukaba rwatangiye kugikurikirana ngo gikemuke.

Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye Kigali Today ko ibyo biri gukorwa n’abashoferi bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Ibyo ntibyemewe kandi ababifatirwamo bose barabihanirwa nk’uko biteganywa n’amategeko”.

Iki kibazo si muri gare ya Kinigi kigaragara gusa kuko no muri gare ya Musanze kirahari ku bagenzi berekeza mu Murenge wa Cyanika wo muri Burera ndetse n’uwa Vunga muri Nyabihu.

Aha i Musanze kimwe n’ahandi mu Gihugu kandi hakunze kugaragara ikibazo cy’abagenzi bagura itike, bakwishyura mu ntoki, abatanga amatike ntibabagarurire ibiceri bakavuga ko ntabyo bafite.

Kwishyura amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikarita, ni gahunda yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali mu 2015 hagamijwe kunoza ikoranabuhanga ryo kwishyurana, iyi gahunda ikaba ikomeje kwagukira no mu yindi mijyi yo mu Ntara cyane cyane mu yunganira Kigali.

Related posts