Umutekano wagarutse muri Uvira, nyuma y’imirwano ikaze yamaze iminsi ibiri ihuza ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo. Iyi mirwano yatewe no kutumvikana kw’impande zombi, yahitanye abantu 11, igasiga abandi bane bakomeretse, barimo n’abasivili.Imirwano yatangiye ku Cyumweru gishize ubwo FARDC na Wazalendo bashyamiranaga bikomeye. Impande zombi zarasanye igihe kirekire, bituma ku munsi wa mbere hapfa abantu icyenda abandi babiri barakomereka. Ku wa mbere hongera hapfa abandi babiri, nanone hakomereka babiri.
Radio Okapi ikorera muri iki gihugu yatangaje ko inzego zo muri Uvira yemeza ko abaguye muri iyi mirwano barimo abasirikare ba FARDC, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’abasivile. Abasivili bishwe n’amasasu yambukiranyaga ubwo impande zombi zarasanaga amasasu ya nyayo.
Nubwo imirwano yari ikaze, ku wa kabiri nibwo ibintu byatangiye gusa n’ibisubira ku murongo. Abaturage ariko bakomeza kugaragaza impungenge z’umutekano wabo bitewe n’umwuka wo kutizerana hagati y’ingabo za Leta n’aba barwanyi mu mujyi wa Uvira
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano muri Kivu y’Epfo bavuga ko mpamvu nyamukuru y’iki kibazo ari umwuka wo kutizerana no guhangana ku buyobozi biri hagati y’ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo muri Uvira. Bamwe mu barwanyi ba Wazalendo banze gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na FARDC, yari agamije kuyobora urugamba izi mpande zombi zifatanyijemo mu guhagarika ko AFC/M23 ikomeza kujya imbere mu rugamba yerekeza mu mujyi wa Uvira no mu ntara za Tanganyika na Haut-Katanga.
Icyakora, si ubwa mbere abarwanyi ba Wazalendo bahanganye n’ingabo za RD Congo, kuko no mu bihe byashize habaye ubushyamirane nk’ubu bwahitanye ubuzima bwabo ku mpande zombi.
