Amakuru arimo kuvugwa muri Rayon Sports aravuga ko umwuka utari mwiza mu bayobozi birimo gutuma iyi kipe ikunzwe mu Rwanda ikomeza kujya aharindimuka.
Byagenze gute se kugira muri Rayon Sports hongere kumvikana urunturuntu?
Hashize ibyumweru bisaga 3, hatangajwe ko ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya, Afhamia Lotfi wari umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports.
Uyu mutoza yasinye ariko hari uruhande muri Rayon Sports rutamwemera bijyanye nuko babona hari urwego atarageraho rwabafasha kugera kure mu mikino nyafurika.
Amakuru ahari avuga ko uyu mutoza ubwo yasinyaga hari ibyo yasabye ubuyobozi birimo ko yifuza kuzakorana na Hussein Habimana ariko hakaba bamwe mu batabishaka kandi cyane.Kuva igihe uyu mutoza yasinyaga muri Rayon Sports hatangiye kuzamo kutumvikana mu buyobozi ariko cyane hagati ya Perezida Twagirayezu Thadee ndetse na Visi Perezida, Muhirwa Prosper.
Amakuru ahari avuga ko Muhirwa Prosper ari we wagize uruhare ku kuzanwa kwa Afhamia Lotfi, ndetse ibyo uyu mutoza yasabye bikaba bitumvikanwaho.Amakuru avuga ko uku kutumvikana cyane mu buyobozi byafashe indi ntera ubwo Rayon Sports yasinyishaga myugariro Musore Prince Michel.
Bivugwa ko uyu mukinnyi ubwo yasinyaga, abayobozi batemera ibyo Twagirayezu Thadee arimo gukora bibajijwe uko bikozwe batabizi birabarakaza cyane ndetse n’umutoza Afhamia Lotfi utaramushakaga.Afhamia Lotfi mbere yuko uyu mukinnyi yasinyaga, yari yabwiye ubuyobozi ko atazamukinisha ariko burengaho buramusinyisha.
Amakuru avuga ko uyu mutoza ashaka kugira uruhare runini mu gusinyisha abakinnyi bagurwa n’iyi kipe ariko ntabwo ubuyobozi bubikozwa kuko batekereza ko yirukanwe yarizaniye abakinnyi, byatera ikibazo.
Uku kutumvikana mu buyobozi, twaje kumenya ko ari kimwe mu birimo gutuma hari byinshi bidakorwa muri Rayon Sports ariko kandi n’ikibazo cy’amafaranga kikaba kirimo kubakoma mu nkokora.Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusinyisha Musore Prince Michel, haravugwamo Rushema Chris wakinaga muri Mukura Victory Sports ndetse na Biramahire Abeddy watandukanye na Police FC.