Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Muri Karongi habereye impanuka y’ imodoka abari bayirimo bose irabahitana, inkuru irambuye..

Ni impanuka yabereye , mu Kagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera , mu Karere ka Karongi, aho umushoferi na kigingi bari kumwe bahise b’ itaba Imana.Iyi modoka yakoze impanuka n’ ikamyo yari itwaye ibikoresho by’ ubwubatsi , yaturukaga mu Mujyi wa Kigali yerecyeza muri Karere ka Karongi ari naho yakoreye impanuka.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, dukesha ino nkuru yavuze ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2022 agahana ku isaa kumi n’ igice. Ati“ Umushoferi na Kigingi we ari na bo bonyine bari muri iyi modoka, bahasize ubuzima.”Iyi modoka yakoze impanuka ubwo umushoferi wari uyitwaye yakataga ikorosi ariko imodoka ikanga kugaruka igahita igwa mu muyoboro ukikije umuhanda, bigatuma igice cy’ imbere kicaramo umushoferi n’ abo bari kumwe kikangirika cyane, bituma abari bayirimo bahasiga ubuzima.

Amakuru y’ iyi mpanuka kandi yanemejwe n’ Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda , ishamu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René wavuze ko uwari utwaye iyi modoka yari avuye mu Mujyi wa Kigali yerecyeza i Korongi aho yari ajyanye ibyo bikoresho by’ ubwubatsi.

Imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.

Related posts