Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muri gare ya Nyabugogo habereye umubyigano uteye ubwoba kubera ubuke bw’imodoka.

 

Bamwe mu baturage
muri gare ya Nyabugogo kuri uyu wa 28-gicurasi-2023 bavuga ko ku isaha ya saa tatu za mu gitondo basanze tike (tickets)zerekeza mu ntara zari zamaze gushira bitewe nuko uyu munsi hirya no hino mubigo by’amashuri yo mu gihugu bari basuye abana ,kandi ngo iki kibazo gisanzwe cyumvikana muntangiriro ndetse no mumpera zukwezi cyane cyane kumurongo w’izerekeza mu ntara yamagepfo

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga muri iyi gare hari huzuye abantu benshi bavugaga ko baguze amatike ariko bakaba babuze imodoka zibatwara kubera ko iziri kuza zihita zuzura nyamara abantu batagezweho kandi bafite amatike yumwanya umwe .

Iki kibazo ngo gikunze kugaragazwa nabatega izi modoka ,bavuga ko biterwa nabakata amatike bagakata amatike aruta imyanya bafite bikaba ari kimwe mu biteza ibibazo bitari bike ndetse bigatuma rimwe na rimwe bibwa nabitwa abakarasi cyane ko babatwara kubashakira amamodoka hanze ya gare bikabaviramo kubura ibyo baba bitwaje cyangwa nibindi bibazo bitandukanye.

Kubera iki kibazo cyagiye kigarukwaho inshuro nyinshi batumye urwego rwigihugu ngenzuramikorere RURA rubwira abantu bafite imodoka zabo bwite ko baza bagahabwa ibyangombwa maze nabo bagatangira gutwara abagenzi nubwo kugeza ubu ntacyo birakorwaho .

Nubwo muminsi ishize minisiteri ifite ibikorwaremezo mu nshingano (MININFRA) yatangaje ko hari imodoka igiye kuzana zigafasha gukemura iki kibazo cyangwa ngo kirandurwe burundu nabyo bikomeje kugorana kuko igihe cyari cyatanzwe ngo zibe zabonetse cyamaze kwiyongeraho amezi ane yose.

Inkuru mumashusho

Biravugwa ko impamvu izo modoka zatinze kuza ngo hari ikibazo kitangenze neza bigatuma hongerwaho amezi ane mu nama yumushyikirano yabaye kuwa 27-gashyantre -2027, umunyamabanga wa leta muri ministeri ifite ibikorwaremezo munshingano MININFRA madame UWASE Patricie yatangaje ko mugihe kitarenze amezi atatu uhereye umunsi yabivuzeho ,ngo bus zirenga 300 zagakwiye kuba zaramaze kugurwa zigashyirwa mu muhanda ,yagize ati: “mugihe kidatinze mu umugi wa kigali byumwihariko turaba twongeyemo imodoka zirenga 300 ubu twatangiye gushaka aho tuzigura ndetse ni ingengo y’imari yo kuzigura yamaze kuboneka dukoranye na minisiteri yimari twese dufite ayo mafaranga ndetse ikibura gusa ni ukuzitumiza hanyuma zaza zigatwarwa nabo bantu batwara abantu n’ibintu” yakomeje asobanura neza igihe ntarengwa cyo kuzaba izi bus zamaze kugera mu muhanda ndetse zatangiye gukoreshwa yagize ati:” navuga ko mu gihe kitarenze amezi atatu kuko kugura imodoka ni ibintu byihuta ariko kandi haraho izi modoka zikorerwa hari ukuzizana nabyo bifata umwanya ariko iyi gahunda iri gukorwaho ndetse igiye kurangira muminsi yavuba imodoka ziraba zimaze kugera mu mugi wa kigali”.

Gusa igihe ntarengwa ni ukuvuga tariki ya 27-gicurasi-2023 cyamaze kugera kandi nta bus nimwe iragurwa kandi ikibazo cyubucukike kiracyahari hirya no hino mu mugi wa kigali kandi kiragenda gifta indi ntera ndetse hiyongereyeho nibura ryimodoka zerekeza mu ntara ndetse abaturage barasabwa ko iki kibazo cyahabwa umurongo.

Ministiri w’ibikorwaremezo Nsabimana Elneste mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri television yigihugu kuwa 27-gicurasi-2023 yatangaje ko gushaka bus nini zitwara abantu bitwara igihe kinini ariko asezeranya abantu ko mu mezi 4 ari mbere 105 muri 300 zirenga zizaba zabonetse.

Related posts