Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yasabye abakunzi ba Rayon Sports kudacika intege kubera gutsindwa na APR FC ibiitego 4-1, ahubwo abasaba kuba hafi y’ikipe muri ibi bihe bafatanya gushaka icyazamura ikipe.
Murenzi yavuze ko n’ubwo Rayon Sports iri mu bihe byo kwiyubaka, bidakuraho amarangamutima y’abafana bayo bababajwe no gutsindwa na APR FC, ibitego 4-1, ariko ko bitagomba kuba intandaro yo gutera ikipe umugongo.Asobanura uko yakiriye gutsindwa ibitego 4-1 ndetse nicyo yabwira abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, Murenzi yagize ati “Nanjye nka Perezida byarambabaje gutsindwa, icyo nababwira, nabakomeza. Ubuyobozi burahari ngo turebe ibyuho byabayemo, ibitagenze neza tubikosore, bagume hafi y’ikipe yabo. Nta kintu kibi nko gutsindwa ugacika intege ku buryo n’aho wagakwiye guhaguruka ngo uzamuke, ugahera hasi. Ntiduhere hasi.”
Yavuze ko icyo babonye nk’ikipe ari uko bafite abakinnyi beza ariko bataramenyerana ndetse n’umutoza akaba ari mushya, bityo icyo bagiye gukora ari ugukosora bagendeye ku byo babonye kuri uyu mukino wabaye tariki 10 Mutarama 2026.Mu kiganiro cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports yasobanuye ku bakinnyi afite niba abona bari ku rwegorw’iyi kipe. Ati “Icyo umuntu yashima, ni uko umuntu ku giti cye, dufitemo abakinnyi beza, igisigaye ni ukureba uko abo bantu bahuzwa. Mfite icyizere ko n’iyo myitozo umutoza agiye gushyiramo imbaraga.”
Murenzi yavuze ko Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka aho iteganya kugura abakinnyi bashya babiri b’Abanyarwanda. Abakinnyi bari mu biganiro byo gutandukana na Rayon Sports barimo Adama Bagayogo wari uyirimo nk’intizanyo ndetse n’abafitanye amasezerano na yo barimo Niyonzima Olivier Seif, Pavelh Ndzila na Musore Prince.
Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 09 wa Shampiyona aho irushwa amanota 10 na Police FC ya mbere iyoboye ‘amanota 34.Iyi kipe bakunda kwita Murera, iri kwitegura umukino ukomeye muri iyi weekend tariki 17 aho igomba kwisobanura n’ikipe yo muri Sudan ya Al Hilal.
