Murenzi Adballah nawe yatunguwe akibona uburyo imyitwarire y’ umukinnyi w’ Umunya_ Misiri wari wari wakabirije

Nyuma yo kubona imyitwarire y’umukinnyi w’umumunya-Misiri wari mu igeragezwa muri Rayon Sports, Al Ismael Ahmed yamaze gusezererwa muri iyi kipe ngo ntazigere agaruka.Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025 ni bwo Al Ismael Ahmed yatunguranye mu myitozo ya Rayon Sports agiye gukora igeragezwa.

Ni umukinnyi watunguranye cyane bitewe n’uburyo agaragaramo asa nk’aho rwose atigeze akina umupira.No mu kibuga byaje kwigaragaza ko yagaragaje urwego rwo hasi cyane ndetse n’umutoza Lomami Marcel yavuze ko abona ko akiri hasi cyane ari ukureba mu minsi iri imbere byazakunda ariko aka kanya ari hasi cyane.

Gusa amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko  nyuma y’iyi myitozo, perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yegereye Ahmed amubwira ko umwanya yahawe uhagaije atazagaruka kuko ntacyo batabonye.N’ikimenyi menyi Rayon Sports yakoze imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo ariko uyu rutahizamu ukomoka mu Misiri ntabwo yigeze ahagaragara.