Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye amakuru yavugwaga muri iyi ikipe y’ uko abakinnyi n’ abakozi bamaze amezi abiri badahembwa ,buvuga ko ibyo ari ibihuha bigamije gusebya ikipe.
Ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Weruwe 2025, nyuma y’ uko hari hamaze igihe amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko iyi ikipe y’ ingabo z’ Igihugu imaze amezi abiri idahembwa.
Iri tangazo rigira riti” Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza ibihuha birimo gukwirakwizwa mu itangazamakuru bivuga ko itarahemba abakinnyi n’ abandi bakozi bayo. APR FC ni ikipe yubahiriza amasezerano yose kandi igahembera ku gihe”. Iri tangazo rikomeza rigira riti” Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi n’ abafana bayo ndetse n’ Abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibyo binyoma bigamije gusebya no guharabika APR FC”.
Si ibi gusa kandi kuko iyi kipe yahahakanye iby’ uko yasabye abafana gukusanya inkunga yo gufasha ikipe kwitegura umukino wa Gasogi United
Kugeza ubu iyi kipe y’ Ingabo z’ Igihugu Mbere yo gukina na Gasogi United FC kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe iri ku mwanya wa Kabiri n’ amanota 41 ,ikarushwa abiri n’ ikipe ya Rayon Sports.