Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite

Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona wa 2019/2020, yateye ubwoba Mukura Victory Sports, ayibutsa ibihe byashize ubwo yayitsindaga mu buryo budasanzwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Werurwe 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter), Munyakazi Sadate yatangaje amagambo akomeye, avuga ko naramuka agarutse muri Rayon Sports, Mukura VS izisanga mu bibazo bikomeye.

Yagize ati: “Mukura Victory Sports et Loisir, ni mwishime shaa, umunsi nzagaruka ayo musekesha muzayaririsha. Nibuka ko nkiri Perezida wa Rayon Sports, iyi Mukura nayinyabitse 5 kuri Kigali Pele izuba riva.”

Aya magambo ye yakuruye impaka ndende mu bakunzi ba Rayon Sports, aho benshi bamushinje kuba yarashatse gusenya ikipe nyuma yo gukurwa ku buyobozi. Bamubwiye nabi, bamwibutsa ko amateka ye atagaruka, ndetse ko ikipe igira abayobozi benshi bagenda basimburana.

Munyakazi Sadate amaze igihe agaragara nk’utavuga rumwe n’abayobozi bariho muri Rayon Sports, aho akunze kugira ibyo avuga bishobora kubangamira imiyoborere yabo. Ku rundi ruhande, iyi kipe iheruka gutsindwa na Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Sitade Amahoro. Ibi byatumye Mukura VS itsinda Rayon Sports inshuro ebyiri zikurikiranya muri shampiyona ya 2024/2025.

Rayon Sports na Mukura VS ziteganyijwe kongera guhurira mu mikino ibiri ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, izakinwa nyuma y’icyumweru cyo kwibuka kizatangira tariki ya 7-13 Mata 2025. Kugeza ubu, Rayon Sports niyo iyoboye shampiyona n’amanota 46, mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa 5 n’amanota 33.

Ese koko Munyakazi Sadate aragaruka muri Rayon Sports? Ese amagambo ye yaba ari ugushotora Mukura VS, cyangwa afite gahunda ifatika yo kugaruka mu buyobozi?

Related posts