Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Munyakazi Sadate yategeye bikomeye abakinnyi ba Rayon Sports ngo batazamwirukanisha mu mupira nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports

Mbere y’umukino uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo, i saa 18h00 muri Stade ya Kigali, impande zombi zikomeje imihigo no kwigamba insinzi.

Munyakazi Sadate wayoboye iyi kipe mu bihe bishize yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports nibaramuka batsinze Kiyovu Sports azabaha agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 50 kuri buri mukinnyi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati: “Njye nemeye gutanga ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi wa Rayon Sports niramuka itsinze umukeba wacu. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde Kiyovu Sports tuyibutse ko duhora ku isonga, igomba kubyumva nk’ikipe imaze hafi imyaka 30 idakora ku gikombe, ikumva ko Rayon Sports ari yo Mwami wa ruhago mu Rwanda.”

Ibi bije bikurikira ibyo aherutse gutangaza mu minsi ishize, avuga ko Kiyovu Sports niyongera gutsinda Rayon Sports muri shampiyona, azasezera burundu mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Kiyovu Sports na we atangaza ko igihe cyose akiri ku buyobozi bwa Kiyovu Sports, Rayon Sports itazigera imutsinda.

Mu mikino 5 iheruka guhuza amakipe yombi, Kiyovu Sports yatsinzemo 3, banganya 1, mu gihe Rayon Sports yo yatsinzemo 1.

Ku rutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 8, Rayon Sports ni iyambere n’amanota 18 mu mikino 6 imaze gukina kuko ifite ibirarane bibiri(Gorillas Fc na As Kigali). Ni mu gihe Kiyovu Sports ariyo iyigwa mu ntege n’amanota 17 mu mikino 8.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni 5.000frws, 10.000frws, 25.000frws ndetse na 50.000frws.

Related posts