Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Mungire Inama: Umusore twahuriye mu bukwe twarishimanye birangira turyamanye munezeza birenze uko yabishakaga none yanteje bagenzi be.

Muraho neza , mu mbabarire mbere yo kugira icyo mbatangariza icyo kuvuga izina ryanjye n’ aho mperereye cyangwa se ibindi byandanga simbitangaze pe , kuko ni inama nshaka kandi kubanza kumenya ndakeka ntacyo byakongera ku ushaka kuyingira.

Ikibazo cyanjye giteye uku?

Ndi umukobwa w’imyaka 26, mu buzima bwanjye nkaba nkunda kubyina, kuva na kera nkiri muri segonderi nabarizwaga muri club z’ababyinnyi baba aba gakondo ndetse na moderne.

Umunsi umwe ubwo twari mu bukwe bw’umukobwa twiganye, twaraye umuhuro reka mbe ariko mbyita kuko twaraye iwabo turimo kumufasha uturimo. Muri iryo joro twarabyinnye, ibintu byari bishyushye.

Iryo joro nabyinanye n’umusore, uwo musore yari azi kubyina ku buryo nanjye byanejeje, burya umubiri ni umubiri uko twikubanagaho, niko umwe yagiye yifuza undi ariko ijoro ryakeye tujya mu bukwe, umwe atahana nimero y’undi.

Inkuru y’ indi wasoma Huye: Nishimwe Jean Paul witeguraga ubukwe yasanzwe mu ishyamba yapfuye. Dore igikekwa cyaba cyamuhitanye.

Twakomeje kuganira, ariko mu gihe gito kitarenze n’ibyumweru bibiri twongeye guhura, yansabye kumusura dore ko hari n’ahandi nari nsanzwe nzi muri Kigali, mwemerera ko nzamusura rwose.

Nagezeyo ankorera agashya, nsanga wa muziki navuga ko twabyinnye yawuteguye awushyiramo mbese aba ariwo anyakiriza. Twabyinnye umuziki wa babiri, turishimisha bishoboka, yari yanyiteguye afite ibyo kunywa no kurya yakekaga ko naba nkunda, gusa biza kurangira tuwukomereje mu buriri kubera ibyishimo nanjye mukorera agashya kuko umutima wanjye wari wishimye cyane.

Nta nzoga nywa, yewe nta n’ubwo ndi inday*, ibyo nakoze navuga ko nabitewe n’ibyishimo nari mfite kandi numvaga namwishimiye cyane.

Gusa nyuma yaje kwifuza ko twasubira nkongera kumusura mukurira inzira ku murima ndetse nanamubwira ko namusuye nzi neza ko ari bwifuze ko turyamana kandi ko nari mbyiteguye bitewe n’uburyo numvaga namushimira bitewe n’icyo yifuza. Muri njye numvaga ngomba kumushimira, niyo angaragariza ko hari ikindi akeneye gisaba amafaranga nari kukigura kuko byari bindimo kandi n’umushobozi nari mbufite. Icyo yifuje narakimuhaye kandi kinahenze kuri njye.

Yarampendahenze bishoboka byose ashaka no gushora imitungo bitewe n’ibyo namukoreye byari bivanze n’ibyishimo, yabonye bidashoboka none ubu yahaye nimero zanjye abandi basore, none birirwa bampamagara bambwira ngo barankunze, nababaza aho banzi bakarya iminwa ariko bitewe n’aho baganisha nkumva ko ari we wazibahaye akanabanteza.Kuko umuntu nta kuntu yajya kukurata ngo uteye neza, ngo mu buriri uri uwa mbere, ngo ukora ibi cyangwa biriya, adafite amakuru.

Mungire inama, ese nimero yanjye nyivaneho burundu, kuko bimaze kundenga, dore ko uwo musore na we yambwiye ko azakora ibishoboka byose tuzongere duhure, yifuje ko dukundana ndanga, anyizeza ko twanabana ariko ndamuhakanira mubwira ko mfite inshuti.

Umusomyi

Related posts