Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Mumagambo yuzuye agahinda n’umubabaro bwambere The Ben yagize icyo atangaza k’urupfu rw’umubyeyi we

Kuwa 18 Kanama 2023 nibwo hasakaye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umubyeyi wa Green P ndetse na The Ben, yari inkuru igoye kuyumva.

 

Iyo nkuru y’inshamugongo The Ben yayumvishe ari mugihugu cya Afurika y’epfo aho yaramaze iminsi mike, akaba yarahise aza byihuse kugirango azabashe guherekeza umubyeyi we.

Kuwa gatatu tariki 23 Kanama 2023 nibwo hasezewe bwanyuma kuri uyu mubyeyi, The Ben mu magambo yuzuye amarira yatangaje ko yari umubyeyi mwiza ndetse bakaba bazagendera kunama ze igihe cyose.

 

Nyuma y’iminsi 10 umubyeyi we yitabye Imana The Ben abinyujije kumbuga ze yavuze amagambo akomeye aho yagize ati “Mubyeyi mwiza uzaduhora mumutima Kandi tuzahora tukwibuka, watubereye urumuri ruzatumurikira ibihe byose.

 

Yakomeje avuga ko nubwo yavukiye mubuhungiro ariko yamubereye umubyeyi mwiza Kandi ko yizeyeko ko ubu ari ahantu heza, ndetse ko umuryango wose uzahora wibuka ibihe byiza bagiranye ndetse nibyinshimo yabaye igihe yarakiriho.

The Ben asoza yakomeje avugako yamuremyemo umutima ubabarira kandi uzi kwigira kumakosa yabaye ukayakuramo isomo, ndetse ko yizeyeko igihe kimwe bazongera bakabonana.

The Ben akaba yarabashije guherekeza umubyeyi we cyakora umuvandimwe we Green P akaba atarabashije kuhagera kubera yatinze kubona urupapuro rw’inzira.

Related posts