Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mumagambo akomeye cyane Perezida Museveni yaciye Caguwa muri Uganda yiyemeza gutera ikirenge muki gihugu cy’u Rwanda

Ibihugu byinshi byo muri Afurika usanga bicuruzwamo imyenda yambawe nabantu bo mubihugu by’uburayi ndetse n’Amerika nyamara ugasanga imyambaro ikorerwa imbere mubihugu byabo batayikunda bityo bikadindiza iterambere ryibyo bihugu.

Muri Uganda Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yaciye imyenda ya caguwa muri iki gihugu, avuga ko aba ari iy’abantu bo mu bihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabye Imana, cyangwa bambaye bayirambirwa bakayigurisha.

Ibi Perezida Museveni yabigarutseho ubwo yatahaga inganda esheshatu zuzuye mu cyanya cyahariwe inganda mu gace ka Mbale.

Perezida Museveni yasabye abaturage ba Uganda kwitabira kugura ibicuruzwa bikorerwa iwabo icyo yise (Made in Uganda) kuko aribyo bizatuma igihugu gitera imbere.

Yakomeje avuga ko yafashe umwanzuro wo guca imyenda ya caguwa ndetse na mubazi z’umuriro w’amashanyarazi zakurwaga mu bihugu by’amahanga
Umukuru w’igihugu cya Uganda afashe iki cyemezo mu gihe n’ubundi igihugu cye gikomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga kubera itegeko rihana ubutinganyi riherutse kwemezwa.

Kuri ubu amahanga ntacyo aravuga kuri iki cyemezo cya Museveni, gishobora kuba intandaro y’uko Uganda yafatirwa ibindi bihano nk’uko byagenze k’u Rwanda ubwo rwafataga umwanzuro nk’uyu wo guca caguwa

Ibi Igihugu cya Uganda cyabikoze nyuma y’imyaka myinshi u Rwanda rufashe iki cyemezo

Related posts