Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mukuru VS yakubise ahababaza Amagaju yabyinnye mbere y’umuzuki

Kuri iki cyumweru nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga aho ikipe ya Mukura yaje gutsinda Amagaju 3-2.

Igice cya mbere cya yobowe n’ikipe y’Amagaju kuko cyarangiye bafite ibitego 2-1 cya Mukura,yarushwaga mu buryo bugaragara.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Mukura VS yagarukanye impinduka mu kibuga havamo Iradukunda Elie Tatou hajyamo Kubwimana Cedric,wahise atsinda igitego cya kabiri cyo kwishyura.

Mu minota 20 ya nyuma nibwo ikipe ya Mukura yabonye igitego cya gatatu,nyuma yo guhuzagurika kw’abamyugariro b’Amagaju bituma umukino urangira ari 3-2.

Uyu mukino warukomeye wahise utuma ikipe y’i Huye igira amanota 26 ku mwanya wa gatanu.

 

Related posts