Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mukura Victory Sports na Police FC zatsinzwe nkizitaje ku bibuga, Akababaro ni Kenshi ku bafana, Mashami Vincent byamuyobeye

Uyu munsi shampiyona y’u Rwanda yakomezaga hakinwa umunsi wa 4, ikipe ya Mukura Victory Sports kuri sitade ya Huye yari yakiriye Étoile de l’Est, i Rubavu Etincelles FC yari yakiriye Police FC.

Mu Karere ka Huye Mukura Victory Sports yatsinzwe na Étoiles de l’Est ibitego bitatu kubusa. igice cya mbere cyu mukino cyarangiye ari ubusa kubundi. Igice cya Kabiri Mukura Victory Sports yabonye ibyo itari yiteze, kuko Ku munota wa 66′ nuwa 78′ umusore wa Étoiles witwa Inimest Sunday yaiboneye ibitego 2 naho ku munota wa 88 Irambona Fabrice yasoje ibirori aterekamo igitego cya gatatu.

Mukura Victory Sports yatsinzwe umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino naho Étoiles de l’Est ibona amanota 3 yayo ya mbere.

Nyuma y’umukino abafana ba Mukura batangaje ko ikipe yabo batishimiye uko iri gukina, ndetse bavuga ko nta mwataka bafite.

I Rubavu ikipe ya Police FC yahatsindiwe na Etincelles FC igitego kimwe k’ubusa cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe n’umukinnyi Jordan Nzau ku munota wa 15.

Ikipe ya Police FC ikomeje kugayika mu mikino ine imaze gukina yatsinzemo 1, itsindwa 2 inganya 1.

Urutonde rwagateganyo rwa shampiyona ruyobowe n’ikipe ya Musanze FC ifite amanota 9/9, ikurikiwe n’Amagaju afite amanota 8/12 yashobokaga. Mukura Victory Sports iri kumwanya wa 7 n’amanota 5 Police FC kumwanya wa 9 n’amanota 4 inganya na Etincelles FC iri ku mwanya wa 10, naho Étoiles de l’Est yabonye amanota 3 yahise ijya ku mwanya wa 15.

Imikino y’umunsi wa 4 irasozwa kuri uyu wa mbere tariki 18 Nzeri ikipe ya Gorilla FC yakira As Kigali i Saa 15h00 Kuri Kigali Pele stadium.

Related posts