Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mukura Victory Sports igiye gushinga ikipe y’Abagore, tugiye kubaka Mukura itinyitse Perezida wa Mukura Nyirigira Yves

Ikipe ya Mukura Victory Sports igiye gushinga Mukura ya bagore izajya yakira imikino yayo kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Ubwo ikipe ya Mukura Victory Sports yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe, Perezida wayo Nyirigira Yves yatangarije abari bitabiriye ibirori ko Mukura igiye kwibaruka andi makipe ayishamikiyeho ndetse anatangaza ko bashaka kubaka Mukuru ihanganira ibikombe.

Perezida yagize ati: “Turi kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 n’imyaka yabaye iy’ubukombe n’ibikombe. Gusa ubu dutangiye ikindi kiragano cy’imyaka izarangwa na Mukura itinyitse, Mukura itwara ibikombe byumwihariko igikombe cya shampiyona.”

Mukura Victory Sports umwaka ushize w’imikino yitwaye neza ugereranyije n’urwego rwa bakinnyi yari ifite, byitezwe ko uyu mwaka izaba iri mu makipe azatanga akazi ku makipe ahatanira igikombe cy’Amahoro na Shampiyona.

Related posts