Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mukura ntishimwa kabiri yongeye gukoza isoni abanye_ Huye.

Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru Tariki ya 25 Gashyantare 2024, ku i Saa kenda ubera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye aho ari Mukura VS yari yakiriye.

Kubona amanota 3 byahise bituma ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 49 isiga Rayon Sports FC iyikurikiye amanota 7 ndetse igifite umukino w’ikirarane.

Ni umukino watangiranye gusatira ku ruhande rw’ikipe ya APR FC kurusha Mukura VS,kuko ku munota wa Gatanu,Niyomugabo Claude yazamuye umupira ashaka umutwe wa Shaiboub ariko myugariro wa Mukura VS awushyira muri koroneri itagize icyo ibyara.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu kandi ntabwo yashakaga gutanga agahenge,kuko ku munota wa Karindwi,Ruboneka Bosco yahaye umupira mwiza Niyomugabo Claude wari uhagaze imbere y’izamu mu gihe yitegura gushota myugariro wa Mukura VS,Nisingizwe Christian ahita atabara awumukuraho.

Shaibub niwe wafunguye amazamu hakiri kare

Nti byaje guhira ino kipe ya Afahamia Lotfi kuko ku munota wa 22′ umunya Sudani, Shaiboub wari watanze ibimenyetso guhera kare yatsinze igitego cya 1 cya APR FC ku mupira yarahawe na Ishimwe Christian.

Ni nyuma y’uko ikipe ya MVS yari ikoze impinduka ku munota wa 21′ havamo Nisingizwe Christian wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Mahoro Fidel.

Igice cya mbere bagiye kuruhuka APR FC ifite igitego cyayo kimwe.

Umutoza wa Mukura yakomeje kugenda akora impinduka ngo arebe ko yakwishyura ariko abasore nka ba Iradukunda Elie Tatu,Pumpong,Gerard Ndayogeje bikomeza kugorana.

Ikipe ya Apr fc yashakaga igitego cy’umutekano yakomeje gusatira izamu maze ibifashijwemo na Niyibizi Ramadan nyuma y’iminota mike yinjiye mu kibuga asimbuye Ruboneka Jean Bosco,ku munota wa 80 yahawe umupira neza cyane na Mugisha Gilbert bakunze kwita Barafinda nawe ahita awuboneza mu izamu, Apr fc iba ibonye igitego cya kabiri gishimangira gukura amanota atatu i Huye.

Gutsinda Uyu mukino kwa Apr fc bikomeje kuyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona y’ uyu mwaka kuko yahise ishyiramo amanota arindwi hagati yayo na Rayon sports yatakaje muri izi mpera z’icyumweru ubwo yatsindwaga na Musanze Fc igitego 1-0.

Ikipe ya Apr fc iracyafite umukino w’ikirarane na Etoile De L’Est niramuka iwutsinze hazajyamo amanota 10.Iyi kipe kandi iheruka gusezererwa mu gikombe cy’ Amahoro muri 1/4 na Gasogi United ubwo yayitsindaga kuri penaliti 4-3 bivuze ko irambirije kuri iki gikombe cya Shampiyona bitaba ibyo uyu mwaka ukaba waba imfabusa ku mutoza Thierry Froger gusa birasa nk’ibidashoboka ko iki gikombe yazagitakaza.

Mu mukino ubanza wa shampiyona,APR FC yari yatsinze Mukura VS igitego 1-0 bigoranye dore ko cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira wari urenguwe na Fitina Ombolenga.

Mu mikino 5 yaherukaga guhuza aya makipe yombi,APR FC yatsinzemo 2 banganya 3.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:

Pavelh Ndzila

Niyomugabo Claude(c)

Omborenga Fitina

Ishimwe Christian

Nshimiyimana Yunussu

Niyigena Clement

Taddeo Lwanga

Ruboneka Bosco

Nshimirimana Ismael Pitchou

Kwitonda Alain Bacca

Sharaf Eldin Shaiboub

Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga:

Nicolas Sebwato

Kayumba Soter

Ciza Jean Paul

Nisingizwe Christian

Muvandimwe Jean Marie Vianne

Ntarindwa Aimable

Ndayogeje Gerard

Bruno Etoundi Ronie

Samuel Pumpongi

Kubwimana Cedric

Mohammed Sylla .

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts