Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amateka

Mukarugira watawe mu musarani ubu ni rwiyemezamirimo

 

Mukarugira Virginie utuye mu mujyi wa kigali mu karere ka Nyarugenge, inyamirambo, agakomoka mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Ntarabana, ni umubyeyi ufite umugabo n’abana batatu, ni umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho muri jenoside.

Uyu mubyeyi ngo umunsi amenya ko Abatutsi bahigwa, we ntabwo yari azi ko avuka mu bwoko buhigwa, aho yisanzuraga ku baturanyi abasura bakamugaburira uko bisanzwe we ntamenye ko batamwishimiye.

Umunsi umwe yajyiye kuvoma aho bari basanzwe bavoma, icyo gihe hari mu 1990 anyura ku irembo ry’urugo rwari rwegeranye n’iwabo, habaga umugore wahoraga amusuhuza amwishimiye, nk’umwana we, uwo mugore wari uhagaze ku irembo ry’urugo rwe aramuhamagara ngo najyende amusuhuze.

Mukarugira mu byubahiro byinshi nk’umuntu ugiye gusuhuza umuntu mukuru umuhamagaye, amazi ayasiga aho ajya gusuhuza umuntu afata nk’umubyeyi we, akimugeraho ibyari ibyishimo bihinduka imiborogo.

Yagize ati “Nkimugeraho nazamuye utuboko tubiri nk’umwana ufite umuco, ni bwo umugore yahise amfata n’imbaraga nyinshi, mbonye bikomeye nanjye mwikaragaho ndamubwira nti ndekura, arankurura ajyana mu rugo ndishika biranga, nari mfite ibiro bike cyane, ndavuga nti ndekura uranjyana he, urampora iki?.”

Mukarugira avuga ko uwo mugore yakomeje kumukurubana, amwinjiza mu cyumba ari nabwo yahise amukubita umutego amutura hasi, ako kanya ngo yasohoye agafuni kamwe kitwa nyirabunyagwa mu ngutiya yari yakenyereyeho, agiye kukamukubita mu gahanga, asunika akaboko agira ngo yitabare, aba akamukubise mu gatuza, ari bwo yakomeje kumuhondesha ako gafuni mu mutwe n’ahandi ku bice by’umubiri, mu mugongo mu ijosi, mu mbavu, maze amaraso atangira kuva mu kanwa, mu mazuru n’ahandi, uwo mugome, abonye ibyo yagize ubwoba, aramuterura amujyana hanze amujugunya mu musarani.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uko yakajugunywe mu musarani atigeze amenya uko yavuye muri icyo cyobo, gusa we ngo yagaruye ubwenge yisanga yavuye muri uwo musarani ari nabwo yirutse atazi aho agana kuko atabashaga kumenya inzira yerekeza iwabo. ariko ngo yageze ahantu hari akabari agira ikizungerera yitura hasi, abantu banyweraga muri ako kabari aba ari bo bamutabara, basanga baramuzi bamujyana iwabo yongera gutakaza ubwenge.

Gusa ngo ntiyigeze abwira iwabo amakuru y’ibyamubayeho muri ako kanya kuko atumvaga, ari nabwo ngo bakurikiye inzira yanyuzemo ahunga, bagenda bakurikiye ayo maraso bagera kwa wa mugore.

Ati “Bambwiye ko bakigera kuri uwo mugore basanze yicaye iwe ku irembo bamubajije kubyo yankoreye ababwira ko atigeze ambona, bajya kumurega mu buyobozi ntibyahabwa agaciro birangirira aho.”

Mukarugira avuga ko bitewe n’ingaruka yasigiwe n’ifuni yakubiswe n’umuturanyi, Jenoside yabaye ari i Kigali aho yari ageze, mbere y’iminota mike ngo indege yari itwaye Perezida Habyarimana irahanuka, nyuma yibyo, bahise bajya mu rugo rw’umugabo wari inshuti y’umuryango wabo ariko ngo bakihagera, urwo rugo rwatangiye kwakira abantu ijoro ryose babahisha ngo baticwa.

Maze ngo mu gitondo cyo ku itariki 07 Mata 1994, interahamwe zinjiye muri urwo rugo zimugeraho aho yari aryamye zisiganira kumwica, azikizwa n’uko zahise ziruka zumvise ko hari ahandi hihishe Abatutsi benshi ziruka zijya kubica, arokoka atyo.

Yakomeje agira ati”Ndashimira Inkotanyi zadukuye mu myobo zitwitaho, turashimira Perezida Paul Kagame waturokoye urupfu rukomeye akatwitangira, turahari turi iruhande rwe, turakomeye twiteguye gukorera igihugu mu mbaraga zose dufite.”

Ubu Mukarugira arashima Leta y’u Rwanda, kuko abayeho neza, mu byishimo, mu gihugu cyiza gifite amahoro, igihugu gikunze abagore kibashyira mu nzego zose, igihugu kivuganira umuturage wo hasi akazamuka, ubu yiyemeje gukomeza gufasha akarere avukamo ka Rulindo, ni umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, kandi yasoje kwiga kaminuza ubu ni rwiyemezamirimo.

Related posts