Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mukansanga Salima ayoboye Abasifuzi 5 batazasifura igikombe cy’Afurika kubera ko bari ku rwego rwo hasi

Umusifuzi w’umunyaRwandakazi mukansanga Salima Rhadia ari mu basifuzi batanu CAF yahagaritse batazasifura igikombe cy’Afurika CAN 2023 kizaba muri 2024 kuva mu kwezi kwa Mutarama.

Mu minsi ishize nibwo ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu nshingano CAF ryashize hanze Abasifuzi batandukanye batemerewe kuzasifura igikombe cy’Afurika CAN bitewe n’uko batari ku rwego rwo hejuru CAF ibifuzaho.

Muri abo basifuzi hagaragaraho umunyaRwandakazi Mukansanga Salima. Salima uheruka gusifura imikino y’igikombe k’Isi, biravugwa ko CAF yabonye atari hari urwego atarageraho rwo gusifura imikino y’abagabo.

Abandi basifuzi bakomeye muri Afurika bari kuri uru rutonde harimo umunya South Africa Victor Gomez. umunya Gambia Bacary Gassama, uyu yigeze kurangiza umukino iminota 90 itaragera. Undi ni Maguette Ndiaye umunya Senegal na Janny Sikazwe umunya Zambia. Icyo aba basifuzi bose bahuriyeho n’uko bari amwe mu mazina akomeye kuri uyu mugabane w’Afurika.

CAF yakoze izi mpinduka mu rwego rwo kuvugurura imikorere yayo.

Related posts