Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Muhire Kevin yasobanuye impamvu yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe aho kuba ibiri nk’uko byari byitezwe

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin wari umaze iminsi atari kumwe na bagenzi be bitewe n’uko yari atarasinya amasezerano na Rayon Sports, yatangaje ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe aho kuba imyaka ibiri nk’uko byari byitezwe.

Ni ibikubiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’imyitozo ye ya mbere kimwe n’abatoza bayobowe na Robertinho, yabereye mu Nzove mu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Nyakanga 2024.

Nyuma y’iyi myitozo Kevin yabajijwe amasezerano yasinyiye Rayon Sports ari ay’igihe kireshya gite, dore ko abafana bari biteze ko azasinya ay’imyaka ibiri kuko ari bo bikusanyirije asaga miliyoni 40 z’Amafaranga y’u Rwanda ngo babashe kumwigurira mu cyiswe ‘Ubururu bwacu, Agaciro kacu’.

Ati “Yego nasinye amasezerano y’umwaka umwe kuko ibyo nasabaga ntibyabashije kuboneka nk’uko nabyifuzaga. Navuga ko nibiramuka bikunze umwaka urangiye nshobora kuzasinya undi, ariko kugera aka kanya nasinye umwaka umwe.

Abajijwe ku miterere n’ibikubiye muri ayo masezerano, Kevin yagize ati “Ni umwaka ufunguye. Ku bwange ntekereza ko Rayon Sports ari ikipe nkuru itakanagira umukinnyi kujya hanze mu gihe abonye amahirwe yo kugenda. Nabishyize mu masezerano ariko n’iyo utanabishyiramo Rayon Sports ni ikipe yumvikana.”

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri Rayon Sports n’ubwo yagiye anyuzamo akajya gukina hanze y’u Rwanda. Kevin yari mu ikipe ya Rayon Sports yabaye nziza muri 2018/2019, aho yatwaye Igikombe cya Shampiyona ndetse ikagera no muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Muhire Kevin yasinye amasezerano y’umwaka umwe!

Related posts