Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Muhazi United yatangaje abakinnyi 6 bashya barimo 2 bo muri RD Congo

Ikipe ya Muhazi United yasinyishije abakinnyi batandatu bashya barimo babiri yakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino mushya wa 2024/2025 ubura iminsi mike ngo utangire.

Iyi kipe yabatangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, igenda iha ikaze umwe ku wundi kuri uyu wa Kane taliki 25 Nyakanga 2024.

Muri aba bakinnyi, barimo Kubwimana Cédric bakunze kwita “Jay Polly” akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Muhazi United. Jay Polly ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo n’urw’ibumoso imbere mu gihe bibaye ngombwa, avuye muri Mukura Victory Sports et Loisirs yagezemo avuye mu makipe nka AS Kigali, na Kiyovu Sports.

Barimo kandi myugariro ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ramazani Patient, akaba ari umukinnyi mushya wasinye amasezerano y’umwaka umwe. Uyu yazanye na mugenzi we ISSA Elie ukina hagati mu kibuga asatira, gusa uyu we akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, aba bombi baka bari bamaze iminsi mu igeragezwa.

Uretse aba, Muhazi United yatangaje Umunyezamu, Kwizera Ahmed wakinaga muri Tsinda Batsinde FC, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, na Matabaro Assumani bakunze kwita “Kabila” mugenzi we w’umunyezam wakiniraga Marines FC, uyu na we akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Muhazi y’umutoza, Ruremesha Emmanuel kandi yatangaje Muhimpindu Aman wakinaga muri Bumamuru FC ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Burundi, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Muhazi United yahoze yitwa Rwamagana City itarongererwa ubushobozi ngo ishyirwe mu maboko y’uturere twose dukora ku kiyaga cya Muhazi, ikomeje kwiyubaka no gusimbuza bamwe mu bakinnyi bayisohotsemo barimo na Ndayishimiye Richard werekeje muri Rayon Sports, mu rwego rwo kureba uko yazitwara neza mu mwaka utaha w’imikino.

Muhazi United yatangaje abakinnyi batandatu bashya!
Kubwimana Cédric “Jay Polly” ni umwe mu bakinnyi beza Muhazi United isinyishije!

Related posts