Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’ Umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B,watawe muri yombi n’ Urwego rw’Ubugenzacyaha ( RIB) akekwaho guhohotera abanyeshuri b’abakobwa ayobora.
Ni Umuyobozi witwa Mitsindo Gaëtan ,RIB ivuga ko yataye muri yombi uwo Muyobozi, nyuma yo guhabwa amakuru na bamwe mu banyeshuri bavuga ko bahohotewe nawe.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025 ni bwo yatawe muri yombi n’ Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB.
Bamwe mu banyeshuri batanze amakuru bavuga ko uyu muyobozi yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina abanyeshuri batandukanye harimo n’umwe wari waje kwimenyereza umwuga.
Aba banyeshuri batanze ubuhamya bavuga ko batunguwe no kubona bari babibwiye inzego zikuriye iri shuri kugeza ubwo Mitsindo yemeye icyaha ashinjwa ndetse agisabira imbabazi abishyize mu nyandiko ariko ntiyakurikiranwa n’Inzego z’Ubugenzacyaha.
Muri ubu buhamya abahohotewe bavuga ko hari abo yasambanyaga abandi akabasoma ndetse hakaba bamwe akorakora gusa.Umwe yagize ati:”Yatangiye kunkorakora arangundira aransoma ku ngufu ndamwiyaka ndakaye nasohotse meze nk’uwahahamutse”.
Uyu Munyeshuri wemeza ibi avuga ko n’inyandiko uyu muyobozi yanditse amusaba imbabazi ku ihohotera yamukoreye ayifite kandi ko yabimenyesheje Inzego z’Ubuyobozi bw’Ishuri ndetse n’iza Diyosezi ya Kabgayi ariko zikaba zitarabibwiye RIB icyo gihe.
Umuyobozi wa GS Kabgayi B, Frère Nsabimana Jean Baptiste yatangaje ko abakozi ba RIB bahageze ku Kigo mu gitondo bamubwira ko bashaka Mitsindo Gaëtan baramujyana.Ati:”Icyaha bamukurikiranyeho ntacyo batubwiye”.
Gusa uyu muyobozi nta byinshi yatangaje ku byerekeye kuri Mistindo watawe muri yombi n’ uru Rwego.