Mu Karere ka Muhanga , mu Murenge wa Cyeza , mu Kagari ka Kivumu , haravugwa inkuru iteye agahinda aho umwarimu wa Kaminuza y’ u Rwanda bamusanze yapfuye aryamye mu muhanda , yakuwemo amaso yanaciwe ururimi, benshi bibatera ubwoba.
Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yitwa Charles Muhirwe Karoro, wari umwarimu , muri Kaminuza y’ u Rwanda wari umaze igihe gito yimukiye aha bamusanze yapfiriye, Umurambo wa nyakwigendera Charles Muhirwe Kororo bawusanze mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga
Amakosa ukora mu rukundo ukisanga wasandaye niyo waba ufite umufungo ubona ntacyo ukumariye
Uwahaye amakuru RADIOTV10 dukesha ino nkuru , yavuze ko umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu muhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023, Yagize ati “Ababonye umurambo we bwa mbere, basanze bamukuyemo amaso ndetse n’ururimi baruciye umutwe.”
Abaturanyi ba nyakwigendera wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bavuga ko yari amaze igihe gito yimukiye aha yaniciwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Elaste Gakwerere yemereye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko aya makuru ari yo ndetse ko muri iki gitondo inzego zaramukiye ahabonetse uyu murambo, zikaba ziri kubikurikirana.