Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Nyabyenda wari ugiye kwahira ibyatsi by’ amatungo Ikirombe cy’ imutwaye ubuzima mu buryo butunguranye

 

Umugabo witwa Nyabyenda Mu Karere ka Muhanga hari umugabo witwa Nyabyenda Straton w’imyaka 49 wapfuye nyuma yo kugwirwa n’igitaka cyamanuwe n’imashini ifasha abacukura amabuye y’agaciro gukora akazi kikamurengera akabura umwuka.

Yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ye.

Inkuru mu mashusho

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga.

Inkuru wasomaInkuru y’ inshamugongo! Umupasiteri wari ukunzwe n’ Abanyarwanda apfuye urupfu rutunguranye!

Iriya mashini ni iy’ikigo gicukura amabuye y’agaciro kitwa COMAR.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi bwabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo yahuye n’iriya mpanuka avuye gucukurana amabuye na bagenzi be, we abasezeraho ajya kwita ku matungo ye.

We na bagenzi be barangije gucukura, mu masaha ya nimugoroba, Nyabyenda abwira abo bakorana ko agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi,Ndayisaba Aimable uyobora Umurenge wa Kabacuzi  avuga ko munsi y’icyo kirombe hari imashini nini bifashisha mu bucukuzi (Caterpillar) ikaba ari yo yaje kumanura ibitaka bimanukana n’umusozi Nyabyenda yahiragaho ubwatsi biramurengera, abura uko ahumeka arapfa.

Ku rundi ruhande, hari abaturiye kiriya kirombe bavuga ko nyakwigendera atigeze asohoka mu kirombe, ahubwo ko umusozi wamanutse ari imbere mu cyobo bacukuramo uramutwikira.

Ikindi ngo ni uko atari ubwa mbere abakozi ba COMAR bagwa mu kirombe kubera ko hamaze gupfa bane nk’uko abaturage babyemeza.

Ibi byatumye hari imwe muri sites z’iki kigo yafunzwe.Site Ubuyobozi bw’Akarere bwafunze yari imaze amezi atanu ihagaritswe.

Nyabyenda Straton yakomokaga mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Giko, Umurenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi, Asize umugore n’abana icyenda, umurambo we ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Nshimiyimana Francois/ Kglnews

 

Related posts