Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Dore icyateye impanuka yahitanye umugore we ubwo yari agiye kumukingurira

Ni impanuka yatwaye ubuzima bw’ umugore witwa Ishimwe Alice , wo mu Karere ka Muhanga , mu Murenge wa Nyamabuye , bivugwa ko ubwo umugabo yinjizaga imodoka mu gipangu yagonze igikuta kigwira umugore we ahita yitaba Imana ubwo we yamuyoboraga amwereka aho ayinyuza kugira ngo atagonga n’ ubundi birangira agonze.

Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko ubwo umugore yari atahanye n’ umugabo we , yavuye mu imodoka ubwo bari bageze mu rugo agiye gufungura igipangu cy’ inzu imodoka ibura feri igonga icyo gipangu kiramugwira ahita abura ubuzima.

Iyi mpanuka amakuru avuga ko yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023 , mu Mudugudu wa Musengo , mu Kagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, ngo uyu nyakwigendera yakoraga umwuga w’Ubucuruzi mu Mujyi wa Muhanga.

CIP Habiyaremye Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Hiace ifite Plaque RAE 42 T yari itwawe na Niyigena Patrick ubwo bari bageze ku irembo iwabo, Ishimwe Alice umugore we yavuye mu modoka ashaka gukingurira umugabo ngo yinjire mu rugo neza.

Niyigena Patrick yakoze rivansi imodoka ibura feri igonga igipangu kigwira umugore we arakomereka bikabije.

Habiyaremye avuga ko Ishimwe bamujyanye ku Bitaro i Kabgayi yitaba Imana batarahagera kubera ko yari yababaye cyane.Ati “Umugabo we wari utwaye imodoka nawe yahungabanye gusa ari mu rugo iwe.”

Ishimwe Alice witabye Imana na Niyigena Patrick bakoze ubukwe taliki ya 24 Nyakanga 2022 .

Related posts