Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Abakora umwuga wo kwicuruza bakomeje gutera ubwoba ab’ abagana, bagiye kuzajya bacibwa ampande

 

Mu karere Muhanga, umurenge wa Kibangu by’umwihariko mu kagari ka Gitega haravugwa inkuru y’abakobwa b’indaya bakomeje gutera ubwoba abasambane babo ko zigomba kubagirira nabi mu gihe batazihaye amafaranga menshi aruta ayo bari bumvikanye mbere yo kugira icyo bakora.

Aba baturage bavuga ibi, bavuga ko hari abagabo baba bihishe inyuma y’ibi ngibi bagafatanya n’aba bakobwa kugirira nabi abasambane babo.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko akenshi Ibi bikorwa by’ubusambanyi biba byiganjemo abagabo bafite ingo bagata abagore babo bakajya gusambanya abandi bagore b’indaya ku ruhande ngo gusa kuko baba bagambaniwe nyuma ukajya kumva ukumva induru ziravuze umugabo ari gucibwa amafaranga menshi atagira ingano nyamara ntanayo bari bavuganye, ibi bakabifata nk’ubugambanyi bukabije; Umwe yagize ati “Mu minsi ishize hari n’uwo baciye amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000)bamufatanye n’undi mugore’.

Tv na Radio 1 dukesha iyi nkuru ikimara kumva ibibera muri uyu murenge yahise igera no mu mugi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabaye yasanze hari abaturage bari kwinubira amashusho bivugwa ko yashyizwe hanze n’umupfubuzi nyuma yo gusambanya umugore Umwe bamwe mu babyeyi bavuga ko ari abo bapfubuzi baba bayashyize hanze

Aba baturage bamwe bavuga ko Aya mashusho yashyizwe hanze n’uyu mupfubuzi mu buryo bwo gutera ubwoba uyu mubyeyi ngo natamuha miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda ngo aribumuteze rubanda, bavuga Kandi ko aba bavugwa basanzwe baziranye cyane nubwo Tv na Radio one byo bitabashije kugira uwo babona ku murongo wa Telephone.

Me Yamuragiye Felecien ukora ubwunganizi mu manza z’inshinzacyaha mu mugi wa Muhanga yasobanuye icyo amategeko avuga kuri iki cyaha

Me Yamuragiye yagize ati “Biriya rero ni icyaha gihanwa mu mategeko mu ngingo ya 129 mu gitabo cy’amategeko mu Rwanda dufite uyu munsi, kuba wakangisha umuntu kuba washyira ubutumwa, amafoto cyangwa n’ibindi bishobora kumutesha agaciro, ukamusaba ko yaguha amafaranga kugira ngo utabikora, icyo ni icyaha gihanwa n’amategeko guhera ku gifungo cy’umwaka Umwe kugera kuri itatu, cyangwa se ukaba wacibwa amande ya Miliyoni imwe kugera kuri ebyiri”.

Iri tegeko Me Yamuragiye asobanura Kandi yanavuze ko rinagonga abaca amafaranga abo bafashe basambana n’abo bashakanye.

Akaba avuga ko abakorewe icyo cyaha cyo gushyirwa hanze no guterwa ubwoba babishatse batanga ikirego bakaba barenganurwa anagira inama abafite iyo ngeso ko bayicikaho bakayireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Related posts