Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mugisha Bonheur yahawe ikaze muri Stade Tunisien, yiyongera ku rutonde rw’Abanyarwanda batanzweho agatubutse

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mugisha Bonheur bakunze gutazira “Casemiro” yahawe ikaze muri Stade Tunisien ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisie nk’umukinnyi wayo mushya  mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, aba umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda batanzweho asaga miliyoni 100 Frw.

Ku wa Gatanu, taliki 30 Kanama 2024, ni bwo Mugisha Bonheur yavuye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ utegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bazakinamo na Libye ndetse na Nigeria muri iki cyumweru, yerekeza muri Tunisie kirangizanya n’iyi kipe.

Nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima akagitsinda, kuri uyu wa Mbere ni bwo Stade Tunisien yifashishije urukuta rwayo rwa X yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu.

N’ubwo hatigezwe hatangazwa ibyo yatanzweho, amakuru avuga ko ashobora kuba yishyuwe ibihumbi 100$ kugira ngo yemere gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe.

Si ubwa mbere Bonheur batazira Casemiro yaba akinnye muri Tunisie kuko mu Rugaryi ruheruka ari bwo yerekeje muri AS Marsa yo muri iki gihugu. Mu Mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo yasheshe amasezerano n’iyi kipe nyuma y’aho imanukiye mu Cyiciro cya Kabiri.

Bonheur kandi yiyongereye ku bandi Banyarwanda bakinnye muri Shampiyona ya Tunisia nka Karekezi Olivier, Meddie Kagere, Biramahire Abbedy, Nshuti Innocent n’abandi.

Stade Tunisien Mugisha Bonheur agiye gukinira ni ikipe y’ubukombe yashinzwe mu 1948; bivuze ko imaze imyaka 76, ikaba ibarizwa mu Murwa wa Tunis. Iyi kipe yambara icyatsi n’umutuku ifite ibikombe 18 mu mateka yayo, bikaba birimo Ibikombe bya Shampiyona bine ndetse n’iby’igihugu birindwi.

Mu mikino Nyafurika, iyi kipe iri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, aho izahura na USM Alger yo muri Algérie.

Ni ikipe ya gatanu Mugisha Bonheur w’imyaka 24 agiye gukinira. Yakiniye Heroes FC ari na yo yazamukiyemo, nyuma aza kwerekeza muri Mukura VS yakiniye imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri APR FC yatwaranye na yo Ibikombe bibiri bya Shampiyona.

Yavuye mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yerekeza muri Al Ahly Tripoli yo muri Libya atatinzemo kuko yahise yerekeza muri AS Marsa.

Mugisha Bohneur wahawe ikaze ari mu Ikipe y’igihugu, Amavubi!

Related posts