Mugisha Boaz yibukije Isi ko Yesu akiri Umucunguzi abinyujije mu ndirimbo “Arancungura”( VIDEO)

 

Umuhanzi Mugisha Boaz uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise”Arancungura”
, igaruka ku rukundo rwa Yesu n’umugisha w’agakiza yatanze ku musaraba.

Mu butumwa bwe, Mugisha Boaz agaragaza ko iyi ndirimbo igamije kwibutsa abantu ko Kristo yaducunguye mu bubata bw’icyaha n’urupfu, kandi ko urukundo rwe rutagereranywa. Ati: “Nifuzaga ko iyi ndirimbo iba uburyo bwo gushima no kwibutsa abantu ko Yesu atigeze ahinduka. Aracyaducungura, aracyakiza kandi aracyadukunda.”

Yongeraho ko yanditse iyi ndirimbo ayihereye ku Ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 43:1, aho havuga ngo: “Ntiwitinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe, uri uwanjye.” Avuga ko yayihimbye nyuma y’ibihe byo gusenga no kwitekerezaho, abona ari ngombwa gusakaza ubutumwa bw’uko Yesu ari Umucunguzi w’ibihe byose.

Mugisha Boaz avuga ko iyo umuntu amaze gucungurwa n’Imana, ibyiza byose Imana yamusezeranyije biba bifite agaciro kandi ntacyo yabura. Abwira abakunzi be gukomeza kumushyigikira, anabibutsa ko iyi ndirimbo “Arancungura” ikurikira “Agira Neza” , imwe mu ndirimbo ze ziri kuri EP ye ya mbere yitiriwe Agira Neza, igizwe n’indirimbo enye.

Uretse “Arancungura”, Mugisha Boaz azwi kandi mu ndirimbo zubatse imitima nka “Humura” n’indi yitwa “HOZANA”, zose zagiye zisohoka zibanda ku guhumuriza abafite ibibazo no kubibutsa ko Imana ikomeje gukora ibitangaza.

Avuga ko yahisemo kuririmba indirimbo z’Imana kuko ari Umukirisitu wiyemeje gukoresha impano ye mu gusakaza ubutumwa. Ati: “Kuririmbira Imana ni ikintu cy’ingenzi cyane kuri njye. Ntabwo ari umuziki gusa, ni umurimo wo gusakaza urukundo rwa Kristo.”

Uyu muhanzi avuga ko , ibikorwa bye bya muzika bishyigikirwa n’inshuti ze n’umuryango we bamufata nk’umuhanzi ufite intego yo kubaka imitima binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ARANCUNGURA YA BOAZ MUGISHA