Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mugihe APR FC igeze kure yitegura imikino mpuzamahanga, Abafana ba Rayon Bageze kure imyiteguro yo kuzafana ikipe izahura na APR FC bwambere. Soma nawe uraza gutangara!

Hashize imyaka itari mike hagaragara ihangana ridasanzwe hagati y’abafana ba APR FC ndetse n’abafana ba Rayon Sport aho mugihe ayamakipe iyo yahuye usanga kaba kabaye mbese biba ari ibicika muri ruhago ya hano mu Rwanda. ibikomeza kuzamura kandi ipingana n’ihangana hagati y’impande zombi, nuko akenshi usanga abafana ba Rayon Sport bashinja ikipe ya APR FC ko mumikino ibera hano mu Rwanda usanga iyikipe iba yamaze kuyigura ngo kuburyo ishobora kumara imikino 50 idatsindwa nyamara yagera hanze y’igihugu ikaba yatsindwa n’ikipe yambaye imyenda idasa.

Ibirero bikomeza kugenda bizamura guhangana kumpande zombi, kuburyo mugihe hari ikipe iturutse hanze igiye gukina n’imwe murizo usanga akenshi yatijwe umurindi na mukeba utari kuri uwomukino. kurubu rero ikigezweho nuko ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino izakinamo na US Monastir mumikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo. iyikipe ikimara kubona ko itomboye ikipe yo mubarabu , yahise ikarishya imyitozo ndetse ikaba isigaye ikora inshuro zigera kuri 2 zose kumunsi kugirango abakinnyi bayo barusheho kumvako bishoboka ndetse bazabashe gukuramo iyikipe yo muri Tunizia.

Nkuko rero abakinnyi ba APR FC bari kwitegura, abafana ba Rayon Sport baratunguranye bavuga ko ikipe ya US Monastil ari ikipe barazwe n’ababyeyi, ndetse guhera kumunsi hamenyekaniyeho ko iyikipe ya APR FC izakina na US Monastil, abafana ba Rayon Sport baraye bakoze urubuga rubahuza barwita ko ari urubuga rw’abafana b’iyikipe yo mu barabu. ibi rero kandi bikomeje kugenda bigaragaza ko uguhangana hagati y’ayamakipe yombi kwarushijeho gufata indi ntera ndetse bikagaragaza ko mugihe ayamakipe azongera guhura bizaba ari ibidasanzwe.

Nkwibutseko iyikipe ya APR FC yagiye ihura nuruva gusenya mugihe cyose yahuye n’amakipe yo mubarabu, ndetse byagera muri Tunizia bwo bikaba ibindi bindi kuko ikipe ya Esperance de Tunis nayo yo muri Tunizia yigeze gutsinda ikipe ya APR FC nubundi muri ayamarushanwa ibitego bigera kuri 7 byose kubusa. ibi kandi bigatizwa umurindi nuko iyikipe mumwaka ushize yaje gusezererwa n’ikipe yo mubarabu.

Related posts