Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Mubyumve mume imbabazi, mbifurije ibyiza gusa”Onana yageneye abafana ba Rayon sport ubutumwa bukomeye

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroon leandre Willy Esomba Onana was kiniraga rayon sport umwaka ushize w’imikino, akanayifasha gutwara igikombe cy’amahoro, nyuma yo kwerekeza muri Simba SC yageneye ubutumwa abafana ba Rayon sport.

Mu butumwa bwe Yanditse ati “Nshuti mupira wamaguru w’u Rwanda, birankomereye cyane kugira ngo mvuge amagambo akurikira, arimo gusezera ahantu / igihugu mfata nkaho ariho mu rugo hanjye hakabiri”.

“Nabayeho ubuzima bwiza mu Rwanda, Nagize inshuti, nagize abavandimwe na bashiki banjye bashya. Ndabashimira mwese kandi Nzakomeza kubazirikana mubitekerezo byanjye”.

“Ku ikipe yanjye Rayon Sports Gikundiro ntabwo nabona ijambo rya nyaryo rimvuye ku mutima ryo kugushimira ku kuba waranyizeye ukampa amahirwe yo kwerekana impano yanjye ku Isi”.

“Muri iyi nyandiko ndashimira komite ya Rayon Sports iyobowe na Perezida Jean Fideli,abatoza bankozeho buri munsi kugirango mbe umukinnyi mwiza ndabashimira. Abakinnyi bagenzi banjye ndabakunda mwese kandi mwarakoze”.

“Ku mpagarariye Alex warakoze cyane kunyizera, ukansunikira buri gihe kuba umukinnyi mwiza kubera ko ntabwo wari umpagarariye gusa ahubwo wari na mukuru wanjye ndetse na papa wanjye”.

Leandre Esombe Willy Onana yasoje ashimira abakunzi ba Rayon Sports byumwihariko ndetse anasaba imbabazi uwo yaba yarababaje agira ati” Byumwihariko ndashmira abakunzi ba Rayon Sports, muri beza ibihe byose kandi nzahora mbibuka,mufite umwanya wihariye mu mutima wanjye, turi Gikundiro”.

“Nsoza nk’undi muntu wese nshobora kuba haruwo nabaniye Nabi mu gihe namaze,kubera akazi cyangwa ikindi kintu cyose, munyumve mumpe imbabazi mbasabye. Mbifurije ibyiza byose”.

Related posts