Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mubyishimo byinshi,President wa Rayon Sport abwiye amagambo akomeye abari mu ishyamba. naho muri ibyishimo bizabasangayo mwigarure. soma witonze!

Abafana ba Rayon Sport bamaze igihe bataka ko bari mugahinda gakomeye nyuma yuko imyaka ibaye myinshi batazi kurira indege. kurubu nubwo ntamukino numwe wari waba, ariko aba bafana bari mubicu ndetse barahamyako ubuyobozi bw’iyikipe bwamaze gutsindira igitego cyambere mukura abakinnyi aho iyikipe yaguze abakinnyi bakomeye gusa ndetse bakaba banateye ubwoba andi makipe.

Hashize kandi iminsi itari mike bamwe mubafana bashishikariza bagenzi babo kuba bakwigumura kubuyobozi bw’ikipe ariko umuyobozi wa Rayon Sport nawe akaba yarabibonye ndetse akanga guceceka. kurubu nawe ibiri kuba kubandi bakunzi ba Rayon Sport nawe byamugezeho ndetse yaraye atangaje amagombo akomeye cyane agaragaza akari kumutima we nyuma yuko noneho abakinnyi bose yaguze ari abakinnyi bakomeye kandi bafite gahunda ihamye.

Uyumugabo yagize ati: ” Imyaka ibaye myinshi abafana ba Rayon Sport batishimye ndetse batanatwara nigikombe na kimwe. kurubu ndikubyiyumvamo ko tuzatwara igikombe. twahereye kubikomeye twubaka aribwo bumwe bw’abaRayon ndetse kugeza ubu ndahamyako abatari bibonamo ubuyobozi ibyishimo bizabasanga aho bari maze bose baze dushyigikire ikipe dukunda.” ayamagambo y’umuyobozi yaciye amarenga ko iyikipe izaba iteye ubwoba mumwaka utaha w’imikino ndetse nkuko binagaragara iyikipe ikaba ishobora kuzagera kuri byinshi cyane ko iri kubaka ibyishimo byayo ihereye mukibuga ikageza no mubafana.

Benshi mubakunda ikipe ya Rayon Sport bemeje ko koko igihe kigeze nabo bakongera gutoba amarange bundi bushya bakayisiga bagashyigikira ikipe bihebeye ndetse kubw’abafana bakaba babona batazatwara igikombe cya Championa gusa ahubwo kubwabo bakaba bumva bagiye gusubukura akazi basubitse ko gutwara kimwe mubikombe bikinirwa hano kumugabane wa Afrika.

Biteganyijwe ko iyikipe izakira ikipe yo muri Uganda yatwaye championa yaho (Vipers) inasanzwe itozwa numutoza wahoze atoza ikipe ya Rayon Sport ndetse nyuma yaho bakaba bazahita batangira imikino ya Championa kuri bo bise urugamba rukomeye rwo gutwara Championa.ntitwabura kwifuriza iyikipe amahirwe masa.

Related posts