Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Rwanda : Umugore yakubiswe izakabwana n’ abagenzi be , bimuviramo kubura umwana w’ amezi 2, 5 ari gutabaza!

 

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru iteye agahinda nyuma y’ uko umugore yakuyemo indana y’ amezi 2, 5 akabura ubutabera ubwo yakubitwaga mu kimina na begenzi be.

 

Uyu mugore witwa Julienne w’ imyaka 33 y’ amavuko atuye mu Mudugudu wa Makoko, Akagari ka Mubumbano , Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu mugore wahuye n’ iki kibazo arasaba Meya Mukamasabo Appolonie gukurikirana ikibazo cye.

Reba inkuru mu mashusho

 

Uyu mugore ubwo yaganira n’ itangazamakuru yavuze ko inda yakuyemo
yari iy’imbyaro ya 4, akaba afite abana 2 bariho kuko hari witabye Imana, avuga ko bari bafite ikimina bamazemo imyaka 3 bashinze babifashijwemo na World vision, akibereye umugenzuzi, ari abanyamuryango 27, buri wese atanga amafaranga 1.100 mu cyumweru, ushaka akaguza asigaye bakayabika, bakayagabana umwaka ushize.

Uyu mugore yakomeje avuga ko, abafite ibyo bahagarariye bose muri icyo kimina bishyize hamwe ukwabo bashinga akandi kamina buri wese yatangagamo amafaranga 500 ku kwezi, bafite intego yo kuzajya bagura umuceri kuri Noheli, akabera umubitsi, Ati: “Ku wa 23/11/2022 twateraniye mu rugo rw’umuturanyi wacu Hagenimana Théobald kuko umugore we yari umunyamuryango wacu, tugiye kugabana ay’ako kamina nari mbereye umubitsi, mbabikiye amafaranga 160.000, bo bavuga ko atari yo, mbitse 191.000, ko niba mvuga 160.000, ayo 31.000 nayariye,ariko jye sinayemeraga, kuko twazanye n’ikayi twandikagamo,ayo mafaranga ntiyampama.’’

Avuga ko kuyagabana kare Noheli itaragera, ngo babonye umuceri ukomeza kuzamura ibiciro, ibyo kuwugura babivamo biyemeza kuyagabana. Ngo yabahaye ayo 160.000 yemera, barayagabana, bataha azi ko birangiye, nta kindi kibazo gihari kuko bari babigenzuye neza bagasanga koko ayo yandi 31.000 atamuhama.

Ku wa 23 Ukuboza 2022, ngo bongeye guhurira kuri rwa rugo noneho ari abanyamuryango bose 27 bagiye kugabana ayo bari bafitemo, buri wese agomba gutahana amafaranga 16.000 n’akabido k’amavuta yo guteka ka litilo 3.

Ati: “Nagezeyo nsanga bangambaniye, bavuga ko ntacyo mpabwa kuko nariye amafaranga y’ako kamina gato, ahubwo ku byo nari kubona nongeraho andi, akuzura 31.000, kandi nari nzi ko twatashye birangiye,atampama. Mbabaza uburyo banyambura ibyanjye kandi nta kibazo nzi mfite, bambwira ko icyo gihe banze kunyishyuza, bantegerereje muri iki kimina kinini.’’

Avuga ko nubwo icyo kimina kinini kirimo abagabo 4, uwo cyaberaga mu rugo Hagenimana Théobald atari arimo, harimo umugore we, aramutabaza, umugabo aje asanga urugo rwe rwabaye induru gusa, basohotse mu nzu inama yo kugabana yaberagamo, bari hanze,afata ka kabido k’amavuta akinjiza mu nzu, Nyirabakura agakurikiye, uwo mugabo nyir’urugo amuta hanze, umugore agwira inda kandi atwite iy’amezi 2,5.

Avuga ko umubitsi w’icyo kimina witwa Nyiransekanabo Jeanne, yafashe amafaranga 16.000 Nyirabakura yagombaga guhabwa arayabika, undi amubajije impamvu amubikira amafaranga, uwo mubitsi amufata mu ijosi, Hagenimana Théobald amusunika bwa 2, umugore agwira umugabo wundi witwa Harindintwali Donat, nk’aho yamuramiye, na we aramusunika, umugore yikubita hasi agwira inda bwa 2 ari bwo yahise amererwa nabi cyane.

Akomeza avuga ko babonye amerewe nabi,bahamagaye umukuru w’uwo mudugudu, bamubwira ko uwo mugore yabananiye, yasaze, yanze no kubishyura amafaranga yabo, uwo muyobozi aje, babisubiramo, ngo ategeka ko umugore yamburwa ibyo yari gufata akazanongeraho andi, akishyura ayo mafaranga abazwa, ibyo gukubitwa ntiyabivugaho.Ati: “Naratashye ngeze mu rugo nkomeza kuremba, uwo munsi mu ma saa yine z’ijoro njyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke, ariko umugabo wanjye abanza guhamagara Mudugudu amubwira ko nkomeje kumererwa nabi, ko yahagera akareba kuko duturanye cyane, Mudugudu avuga ko ari ukwirwaza ngo ntazishyura amafaranga asigaye. Ngo nibanjyane kwa muganga ibindi bizavugwa mvuyeyo.”Yarakomeje ati: “Nageze ku kigo nderabuzima,babona birakomeye, ku wa 24 /12 mu gitondo banyohereza ku bitaro bya Kibogora. Mpageze basanze inda ikirimo ariko yavuye mu gitereko, bahamagaza imiti yo kuntera, igihe bagiye kuntera serumu inda iba ivuyemo, bankorera ibikurikiraho, ntaha ku wa 26/12. Kuvamo kw’iyo nda numva kwaratewe n’ibyo byose by’iyicarubozo nakorewe n’abo dusangiye ikimina, nta kindi numva cyaba cyarayiteye kuvamo, kuko mbere nta kibazo nari mfite.”

Avuga ko uwo munsi akuramo inda, umugabo we, Minani Patrice yajyanye ikirego kuri Polisi ikorera muri uyu murenge, bamutuma ikayi ya Mudugudu ivuga ko umugore we yakubiswe, agezeyo Mudugudu avuga ko ntayo amuha, ko umugore we ari igisambo cyariye amafaranga y’ikimina, Ariko ngo kuko bakonje kumubwira ko ari polisi iyishaka, Mudugudu ngo yandikamo ko yahamagajwe n’ab’ikimina ko uwo mugore yabaririye amafaranga, none baramubwira kwishyura akisaza, Ko ahageze yategetse ko uwo mugore yishyura ayo mafaranga, nijoro umugabo we yamuhamagara amubwira ko umugore we amerewe nabi, undi akamubwira kumujyana kwa muganga ibindi bikazarebwa nyuma.

Avuga ko iyo kayi bayigejeje kuri RIB, sitasiyo ya Kanjongo, babwirwa ko ibirimo bidasobanutse, bazategereza impapuro zo kwa muganga, kandi ko n’ikirego kizakirwa gitanzwe n’uwakorewe icyaha.

Umugore akomeza avauga ko, ku wa 26 Ukuboza avuye kwa muganga yagiye kuri RIB, bamusubiza kwa muganga kuzana icyemezo cy’uko yakuyemo iyo nda, kwa muganga bamubwira ko bacyohereza kuri RIB, kinagerayo, bukeye agiyeyo, RIB ngo imubwira ko urubanza rwe yarujyanye kwa Porokireri( pocureur) i Nyamasheke.Ati: “Nazindukiyeyo mpageze,uwo nahasanze ambwira ko bafite ibibazo byinshi bari kwakira,bazantumaho, ko nzabitaba ku wa 11 Gashyantare 2023. Iyo tariki najyanye n’umugabo wanjye, atubwira ko, basanze koko inda yaravuyemo, ariko abankubise bireguye bavuga ko ntawankozeho, ko ari jye wituye munsi y’umukingo nijyanye kuko nari nasaze.’’Yongeraho ati: “Ambwira ko urubanza rwanjye agiye kurushyingura by’agateganyo, kuko ngo ibyemezo byaturutse kuri RIB bivuga ko, koko inda yavuyemo ariko ko nta guhamya ko byatewe n’uko gukubitwa, jye nkumva nta kindi cyayikuyemo,kuko nakubiswe saa cyenda z’igicamunsi, nkamererwa nabi nijoro, nkajyanwa kwa muganga, kugeza ivuyemo.’’

Avuga ko yakomeje kureregwa n’uwo muporokireri ngo utaranamubwiye izina ye, icyakora akamuha nimero ze za telefoni akaba zifite, amusaba kwinjiza ikirego ngo aburane n’abo avuga ko bamukuriyemo inda uwo porokireri arabyanga, amusaba ko nibura abo arega baza bakisobanura yumva, kuko batigeze babahuza,na byo arabyanga, akabona ari akagambane agirirwa ayoberwa aho gaturuka.

Umugabo we, Minani Patrice, avuga ko yabonye abuze uko agira, batabwirwa icyo bazakora, ajya kubibwira Gitifu w’uwo murenge Niyitegeka Jerôme, ngo abimukurikiranire, undi ngo amubwira ko ubwo byageze mu butabera ategereza yihanganye, amubaza niba yabiganiriza Meya, ngo Gitifu amubwira ko ntacyo byatanga, undi ahera mu gihirahiro arataha.Nyirabakura Julienne ati: “Ndasaba Meya, nk’umubyeyi, kunkurikiranira ikibazo, nkamenya aho bipfira, impamvu batazana abo ndega ngo tuburane cyangwa bisobanure numva, bakanansobanurira ibyo kuvuga ko urubanza rwanjye barwubitse by’agateganyo, niba bazageraho bakarwubura ko ntazi icyo bisobanura, kandi mbaza uwo porokireri aho kunsobanurira akanyuka inabi.’’Yungamo ati: “Sintekanye, nabaye igicibwa mu baturage, ab’ikimina bavuga ko imitwe yanjye yo kubafungisha mbeshya ko nakuyemo inda yamfubanye, ngasaba Meya ko yabinkurikiranira kuko we batamwuka inabi banyuka, nkamenya ibyanjye aho bihereye kuko amezi agiye kuba 7 ndi mu rungabangabo.’’

Ikinyamakuru Bwiza dukesha ino yabajije Gitifu Niyitegeka Jerôme niba koko iki kibazo yaracyakiriye, avuga ko ntacyo azi, ko atabuza umuturage gusanga Meya amubwira ikibazo cye, ariko ko ibyahawe RIB n’inkiko ategereza izo nzego, ibyo zimubwiye akabyemera atyo, nta bindi.

Meya Mukamasabo avuga ko igihe cyose uwo muryango uzamugana azawumva, akawukurikiranira ikibazo cyangwa akawugira inama, ariko ko ibyagiye mu butabera na we atumva ikindi yabikoraho, nubwo kuwugira inama abyiteguye igihe cyose uzamugeraho.

Nyirabakura avuga ariko ko bitamworohera gusanga Meya ku karere kubera ibibazo by’ingaruka yatewe n’uko gukuramo inda n’uko gusiragizwa n’inzego z’ubutabera, ariko ko nta wundi yatura ikibazo cye ngo yumve aruhutse uretse Meya wenyine, cyangwa Umuvunyi Mukuru nubwo ngo atazi uburyo we yamugeraho, cyane cyane ko izindi nzego avuga ko azigana ntihagire icyo zimumarira

Ivomo: Bwiza

 

Related posts