Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Mu Rwanda kwambara agapfukamunwa ntibikiri itegeko.

Mu Rwanda kwambara agapfukamunwa ntibikiri itegeko.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022 , Perezida Paul Kagame , yayoboye Inama y’ Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yize ku ngingo zitandukanye , mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama , harimo uvuga ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa.

Iyi nama yeteranye kuri uyu wa Gatanu yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’ Icyorezo cya Covid19.

Igiri iti“ Ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa , kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’ Inzego z’ Ubuzima”.

Imwe mu ngamba zikomeye zakuweho muri iyi nama ni ijyanye no kwambara agapfukamunwa. Igira iti“ Ntibikiri itegeko kwambra agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi.

Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19.

Mu Rwanda kwambara agapfukamunwa byabaye itegeko guhera tariki 18 Mata 2020 mu rwego rwo kwirinda kwanduza cyangwa kwandura icyorezo cya Covid19.

U Rwanda rukuyeho kwambara agapfukamunwa mu gihe Covid19 isa nigabanutse.

Imibare ya Minisitiri y’ Ubuzima yo ku wa Gatanu igaragaza ko mu bantu 6702 bapimwe icyenda aribo basanganywe iki cyorezo gusa.

Abaturarwanda bongeye kwibutswa kwigingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hateraniye abantu benshi.

Kwikingiza byuzuye Inama y’ Abaminisitiri isobanura ko ari uguhabwa inkingo ebyiri ndetse n’ urwo gushimangira ku bujuje ibisabwa.

Related posts