Mu Rwanda uburaya buri gufata indi ntera aho usanga ahantu henshi hari hamenyerewe gukorerwa ibikorwa bitandukanye hari nabahihisha bakahakorera ubusambanyi ku buryo nta muntu wapfa kuhakeka ko bihakorerwa.
Mubyeyi nubona umwana wawe akunda kujya hamwe muri hano hantu tugiye kubabwira ntuzamwizere ijana ku ijana kuko naho hakorerwa uburaya buteye ubwoba cyane.
Mugore cyangwa mu gabo nubona uwo mwashakanye na we akunda kujya hamwe muri ahantu tugiye kukubwira ntuzizere ijana ku ijana kuko na ho hakorerwa uburaya buteye ubwoba.
Dore rero hamwe mu hantu twabateguriye hakunda gukorerwa uburaya buteye ubwoba..
1.Muri Salons de Coiffure: Aha hantu hatangirwa servise zisuku y’ imisatsi , gukaraba mu mutwe no guca inzara bivugwa ko naho habamo abakobwa baba bambaye imyenda ikurura igitsina gabo. Iyo myambarire ntacyo itwaye pe ahubwo ikibazo ni uko iyo bageze ku gukarabya mu mutwe cyangwa se guca inzara usanga barengera aho usanga babihinduye kwagaza cyangwa se gukarisa bituma niba ari umugabo ashobora gutangira no kujya mu biciro na we bikarangira bagiye kuryamana dore ko baba bari no mu kumba ka bonyine.
2.Muri Sauna: Kimwe no muri Massage hano naho usanga haragenewe kuruhukira no kwimara umunaniro ariko hari abinjiramo bashaka kwimara umumaniro ahubwo bagasohokamo bafite umunaniro kubera gutera akabariro dore ko habamo n’ abakobwa bazi gutanga Care nk’ uko bivugwa.
3.Muri Massage: Si ubwa mbere wumvise inkuru y’ ibibera muri izi nzu bivugwako zikorerwamo Massage aho benshi bahahinduye aho kwimara irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina dore ko iyo ugezeyo usanga ibikorwa byaho byose biganisha mu gutuma ushaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubusanzwe aha hantu hagenewe gukorerwa ibikorwa byo kugorora umubiri no kuwuruhura mu buryo bwo kwivura amavunane ariko ngo hari n’ ibindi bihabera.
Benshi mu bagana izi nzu zikorerwamo Massage bavuga ko ibiberamo ari agahomamunwa dore ko usangamo abakobwa baba bambaye ukuntu biteguye gutanga service nziza cyane ku bagabo baje muri Massage aho mu byo babakorera harimo kibagaza bigatuma ibyari massage bihinduka ibindi bakajya mu biciro ubundi rugahana inkoyoyo wa mugani w’ abanyarwanda bakunda ku bivuga.
4.Mu ma Ghetto: Kenshi kuri ubu usanga urubyiruko bitewe no gushakisha ubuzima usanga benshi bibana mu mazu yabo ahantu hitaruye i wabo azwi nka“ Ghetto”.
Muri aya mazu rero usanga ariho urubyiruko ndetse n’ abakuze bananiwe kureka ingeso y’ ubusambanyi ari ho bajyana abakobwa / abagore b’abagabo bakahasambanira. Hari kandi ababa barakodesheje izo nzu ariko ugasanga basa n’ abazicuririzaho aho iyo hari umusore ushaka kuryamana n’ umukobwa amubwira ubundi akamutiza inzu na we akamumenyera akantu ubundi bakisanzura byeruye kakahava.
Ibi kandi ntabwo bibera mu ma ghetto y’ abahungu gusa kuko n’ abakobwa na bo babishize ku rundi rwego aho na bo usanga bazanamo abagabo n’ abasore bakaryamana ubundi barangiza kwimara irari agataha. Hari aho usanga ashobora kuhamara n’ icyumweru babana nk’ umugabo n’ umugore ariko nyuma agafata utwe agataha agasubira mu rugo.
Ubu busambanyi rero ntabwo bukorerwa mu ma ghetto y’ urubyiruko gusa kuko n’ abagabo bakuze ndetse n’ abagore bafite ingeso zo guca inyuma abo bashakanye na bo bakoresha izi nzu zizwi nka ghetto mu kwimara ipfa.
5.Mu Biro: Akanshi iyo umuntu wese avuze ijambo ibiro(office) mu rurimi rw’ icyongereza uhita wumva ubuyobozi, aho ari ahantu ubusanzwe hagenewe umuyobozi runaka akorera akazi ke ka buri munsi yakira n’ abamugana.
Muri iyi minsi rero aha hantu hari abahahinduye indiri y’ ubusambanyi aho bamwe mu bayobozi bahakoresha basambana na bamwe mu bakozi babo cyangwa se ababagana bamaze kugirana gahunda.
6.Mu birori ( Ubukwe , amasabukuru n’ ibindi): Ubukwe ni kimwe mu kintu gituma urubyiruko kwiyumvamo gushaka uwo babana dore ko haba harimo ingeri zitandukanye z’ abakobwa n’ abahungu batandukanye. Hari n’ ibindi birori rero nka Bridal Shower , isabukuru y’ amavuko , n’ ibindi bibera mu tubari na bar, ibi birori rero biri mu bituma abantu bagira irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’ imyambarire itandukanye imwe inakurura ab’ igitsina gabo bigatuma hari bamwe bikinga hirya bagasambana bitwikiriye nk’ ijoro. Ibyo kandi ni nabyo bibera mu birori nk’ ubukwe ndetse n’ ibindi.
7.Mu byumba by’ amasengesho: Benshi mu bakora umwuga w’ uburaya bakomeje kwihisha mu masengesho aho banitabira amasengesho nyamara atari byo bibajyanye ahubwo bajyanywe no gushakayo abakiliya dore ko hari n’ abajyayo bashaka abo kwimariraho irari ry’ imibonano mpuzabitsina.
Si abo gusa kandi kuko hari nabajyayo bajyanywe no gusenga ariko bakagushwa no kubona abakobwa bazamo babyiteguye babyambariye mbese ibyamujyanye akabyibagirwa agatangira gushaka uko yakwegera icyo kizungerezi bikarangira baryamanye.
Ni na kenshi kandi umwe abwira mugenzi we ko Imana yamumweretse ko bazabana bagashinga urugo rugakomera nyamara ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo agamije ko baryamana kandi bikarangira abigezeho. Nkeka ko na we uri gusoma iyi nkuru hari inkuru aho iwanyu y’ umukobwa watwariye inda mu byumba by’ amasengesho cyangwa se ukumwa umupasiteri wateye inda umukobwa w’ umunyamasengesho.
8.Mu ma Lodge( Amacumbi): Kenshi ugiye mu cyaro i wacu mwukamo ukavuga ko waraye muri lodge , benshi bahita bagufata nk’ ikirara cyangwa se umusambanyi bitewe nuko iryo zina Lodge ( aho barara= Amacumbi) benshi bumva ko ari ahantu inkozi z’ ibibi zijya gusambanira zisanzuye. Ubusanzwe umuntu wese ugiye gushaka aho aruhukira muri lodge si uko aba agiye gusambaniramo ariko na none benshi bahagize nk’ ahantu ho gukora ibyo bashatse bisanzuye.
Akenshi usanga bizwi ko ari ahantu umuntu yishyura amafaranga runaka akaryama akaruhuka yaba nijoro cyangwa ku manywa. Icyakora , ubu byarahindutse kuko hari amacumbi menshi asigaye akoreshwa n’ abashaka gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bihisha nubwo hari aho batabyemera nko mu y’ abihayimana.
Uzasanga nk’ umugabo udashaka ko umugore amenya ko hari inshoreke bawubanye ayijyana muri lodge. Si abo gusa kuko hari n’ abasore bajyanayo n’ abagore cyangwa abakobwa ngo babamare ipfa. Aba uzasanga baruta abajya muri lodge bagamije kuryama ngo mu gitondo bakomeza gahunda zabo.
9.Mu gufata amashusho ya Filime: Kenshi iyo hafatwa amashusho y’ indirimbo cyangwa se filime haba hari itsinda rinini ry’ abantu batandukanye aho benshi mu bakinnyi bitwaza bavuga ko ntacyo wahakorera ngo kubera abantu benshi baba bahari nyamara ababa bahari hafi ya bose ni kimwe cyane cyane mu gukora indirimbo.
Mu gihe hafatwa amashusho y’ indirimbo cyangwa filime , hari bamwe kwihangana byanga bakigira hirya gato ubundi bakimara irari bari bafite .
Hari n’abandi kandi bahana gahunda yo guhurira ahandi nko muri Lodges, Ghetto akaba ari ho bimarira ipfa bisanzuye kenshi kandi baba bamenyaniye aho bafatiraga amashusho.