Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu nshuro eshanu z’Umunsi w’Igikundiro, enye muri zo Rayon Sports yaratsinzwe! Amwe mu mateka ya “Rayon Day”

Rayon Day abandi bita Umunsi w’Igikundiro, ni umunsi w’ibirori ngarukamwaka umaze kumenyerwa, aho ikipe ya Rayon Sports imurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya n’abasanzwe iba izifashisha mu mwaka w’imikino mushya, abafatanyabikorwa, abaterankunga, kumurika imyambaro y’ikipe, imishinga, ndetse n’intego ngari ziba zigiye kuranga ikipe mu mwaka wose.

Uyu munsi uba uza gusozwa n’umukino iyi kipe ihuramo n’ikipe ya yatumiye, watangiye kwizihizwa muri 2019, bikaba byari ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye ibirori nk’ibi.

Ku ikubitiro yahise ikina na Gasogi United ndetse iyitsinda ibitego 3-1. Byari ibitego bya Bizimana Yannick ku mupira yahawe na Irambona Gisa Eric ku munota wa 42, icy’Umunya-Cote d’Ivoire, Dagnogo Drissa wari kuyikoreramo igeragezwa, aho yari ahawe umupira na Oumar Sidibe.

Igitego cy’agashyinguracumu cyatsinzwe na Rugwiro Hérve wari waraturutse muri APR FC, icyo gihe yari ahawe umupira na Olokwei Commodole wari mu bakinnyi bashya, mu gihe icya Gasogi United cyari cyatsinzwe na Nyakagezi wafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Kayitaba Jean Bosco.

Rayon Day y’umwaka wakurikiye wa 2020 ntiyabaye bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyacaga ibintu ku Isi muri ibyo bihe.

Umwaka wakurikiyeho, Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wabereye muri Stade Nationale Amahoro i Remera, aho wabaye uwa mbere w’umupira w’amaguru witabiriwe n’abafana kuva muri Werurwe 2020 kubera icyo cyorezo.

Ibyo bitego byatsinzwe na Bigirimana Abedi wahawe umupira na Ishimwe Kevin ku munota wa 53. Nyuma y’iminota itandatu, Kiyovu Sports yatozwaga na Haringingo Francis, yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mugenzi Bienvenu ahawe na Ngandu Omar.

Ku munota wa 65, Essomba Willy Onana yakoreweho penaliti aba ari na we atsinda igitego rukumbi cy’impozamarira.

Mu 2022, Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Vipers SC yo muri Uganda mu mukino w’ishiraniro warangiye itsindiwe igitego 1-0 imbere y’abafana bari buzuye Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wabaye taliki ya 15 Kanama 2022.

Ku munota wa gatanu gusa ni bwo Ikipe ya Vipers SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Bobosi Byaruhanga.

Mu mwaka ushize wa 2023 taliki 06 Kanama, Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0. Ku munota wa 47 nyuma y’iminota ibiri gusa igice cya kabiri gitangiye, ikipe ya Police Kenya yabonye igitego cyatsinzwe na Kennedy Muguna, cyaje no gusoza umukino.

Muri uyu mwaka wa 2024, Rayon Sports yatumiye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania ndetse ibirori by’uyu munsi birarimbanyije hitezwe kureba niba iyi kipe yongera gutsindwa cyangwa itsinda.

Rayon Day yatangiye kuba muri 2019!
Mu mwaka washize muri 2023, Aba-Rayon bari babukereye!

Related posts