Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Mu mvugo izimije Gen Nalweyiso yahishuye igihe bakabaye bariciye Bobi Wine iyo babishaka, abaturage bagwa mu kantu

Ku munsi w’ejo, Umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Lt Gen Proscovia Nalweyiso, yagiriye inama Bobi Wine uri mu bahatanira kuyobora Uganda gushaka amajwi azamugeza ku butegetsi mu mahoro bidaciye mu guteza imvururu.

Uyu mugore uza ku mwanya wa mbere mu bagore bakomeye mu gisirikare cya Uganda, yabigarutseho ubwo yamaganaga imyigaragambyo iheruka kubera muri Uganda yakurikiye itabwa muri yombi rya Bobi Wine.

Ni imyigaragambyo yaguyemo abarenga 50, nyuma y’uko Polisi n’ingabo bagerageje kubatatanya.Gen Nalweyiso aganira na Televiziyo ya UBC (Uganda Broadcasting Corporation), yavuze ko urubyiruko rutari rukwiye kwishora mu muhanda rwigaragambiriza umuntu umwe kandi bazi ko ari buze kuba atekanye muri gereza.

Uyu mugore yunzemo ko Leta ya Uganda iyobowe na NRM itakwica abaturage bayo, ashimangira ko iyo Bobi Wine aza kuba ari uwicwa yakabaye yariciwe mu gace ka Arua muri 2018, ubwo yahafatirwaga ashinjwa gufatanya n’abamushyigikiye gutera amabuye imodoka zari ziherekeje Museveni.

Ni imvururu zanarasiwemo uwari umushoferi wa Bobi Wine.Yagize ati: “Njyewe nka Gen Nalweyiso ndamutse ntawe muri yombi, abantu banjye barimo n’abo mu bwoko bwanjye bw’Abaganda ntibakwiye kwigaragambya, kandi ndabashishikariza kutazigaragambya kuko Guverinoma ntiyicira abantu bayo muri gereza”.

“Nta mahirwe ariho y’uko Guverinoma izata muri yombi Kyagulanyi ikamwica. Iyo tuza kuba dushaka kwica Kyagulanyi, twakabaye twaramwiciye muri Arua”.

Yunzemo ati: “Nabanye na Perezida [Museveni] mu ishyamba kuva mu 1981. Umwana twareze tukamugeza aho ari uyu munsi, ni we ugenda akajugunya amapave ku muntu tumaze igihe turinda kuva tukiri mu ishyamba? Yakabaye yarapfuye kiriya gihe, mu kuri ndi mu bantu batekereje ko Kyagulanyi yakabaye yarapfuye kuri uriya munsi”.

Gen Nalweyiso yashimangiye ko kuba Bobi Wine yararokotse uriya munsi bakamurinda kugeza ageze no ku rwego rwo kwiyamamariza Uganda, akwiye gushaka amajwi adakuruye imvururu ngo kuko Igisirikare kitazabimwemerera.

Related posts