Inkuru mu mashusho
Mu Karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru ibabaje y’ umusore w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitega , yishe mugenzi we babanaga amuteye icyuma amuziza ko yararanye indaya akanga kumukingurira ubwo igikorwa cyari kigeze aharyoshye, ibi byabereye mu Kagari k’Akabahizi ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023.
Uyu musore amaze gutera mugenzi we icyuma, yahise ajya kwihisha muri ruhurura.Abaturage bavuga ko yishe mugenzi we kuko yari yanze kumukingurira nijoro kubera ko yari yararanye indaya
Umwe yagize ati “Uriya babanaga bari baraye basangira inzoga noneho mu gitondo bahuye aramubwira ngo mpa urufunguzo rwanjye wandaje hanze kubera indaya, baratongana ahita amukubita icyuma.”
Ufitinema Abuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akabahizi, , yavuze ko uyu musore na mugenzi we nta kwezi bari bamaze bimukiye muri ako gace.Yaboneye gusaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge anasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo.
Uyu musore akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge.