Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu mukino w’amahugu Police Fc itwaye igikombe cy’Intwari 2024

Ikipe ya Police Fc yatwaye igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC ibitego 2-1.

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi kuko ikipe ya APR Fc ikaba ikipe y’ingabo zitangiye igihugu yatangiye itsinda igitego 1-0 cya Nshimirimana Yunussu yatsinze ku munota wa 13.Gusa ikipe ya Police nayo yaje kwerekana ko kuri ubu itari agafu k’imvugwarimwe yageze ku mukino wa nyuma isezereye rayon sports ibifashijwemo na rutahizamu w’umunyanigeria yakuye muri Musanze FC Peter Agbrevor yatwaye igikombe kuko yatsinze ibitego 2 byose byatumye batwara igikombe,icya mbere yagitsinze ku munota wa 75′ naho icya kabiri agitsinda ku munota wa 90′.

Gusa igitego cya kabiri nticyavuzweho rumwe kuko captain wa APR FC umunya Sudani Eldin Shaibub yasabaga umusifuzi wo hagati Mutoni Aline gushishoza neza.

Ubwo umukinnyi ukina mu bwugarizi Niyigena Clement yarakorewe ikosa,umusifuzi wo ku ruhande Eric yerekanye ko ari uguhana ikosa rya APR FC gusa nyuma y’isegonda rimwe yahise yisubira ku cyemezo ahita avuga ko ari ukurengura kwa Police Fc.

Nibwo bahise barengura umupira noneho basunikira umupira Peter Agbrevor wari uhagaze neza ahita aboneza mu rushundura rwa Pavel Ndzilla wari uri mu izamu ry’ikipe y’ingabo z’igihugu nuko igitego kiba kiranyoye.

Umusifuzi wari uwa Kane Rulisa Patience nawe yagerageje kumvisha uwo hagati Mutoni Aline ariko akomeza guhagarara ku cyemezo cye.

Ikipe ya APR Fc yageze ku mukino wa nyuma isezereye Musanze FC kuri penaliti mu gihe Police Fc yari yasezereye Rayon sports.

Inshuro nyinshi ikipe iyo isezereye hagati ya APR Fc na Rayon sports muri 1/2 itwara igikombe ngira ngo nimba mubyibuka neza ikipe ya Mukura Victory Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports kuri penaliti nyuma y’uko yari yasezereye ikipe ya APR Fc.

Ikipe yatwaye igikombe yahawe milioni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iri rushanwa hari hatanzwe Miliyoni zigera muri 24.

Captain wa Police Fc Nshuti Dominique Savio yavuze ko iki gikombe bari bagikeneye ubwo yaganiraga na RTV.

Yagize Ati:”Iki gikombe twari tugikwiriye kuko twafatiye ku burangare bw’abakinnyu ba APR Fc bari baziko umupira warenze.”

AAbfana ba APR FC ntibishimiye imisifurire.

Uwitwa gikona international yagize ati:”Aka gakombe turishimye kuko Ari Police Fc igatwaye atari Rayon sports,gusa habayeho guhuzagurika ku basifuzi.Ni gute uha umwiga umukino ugashyira Rulisa ku ruhande?”

Insanganyamatsiko y’umunsi w’Intwari y’uyu mwaka iragira iti:”Ubutwari bwacu,Agaciro kacu.”

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts