Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu mukino wabanjirijwe no kutumvikana ku mpande zombi Rayon Sports inganyije na Al Hilal Benghazi (CAF confederation cup)

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nzeri kuri sitade ya Kigali Pele stadium habereye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yo muri Libya umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Wari umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri CAF confederation cup, ikipe ya Al Hilal Benghazi niyo yari yakiriye nubwo umukino wabereye mu Rwanda. Ni umukino wagombaga gutangira i Saa 18h00 gusa watangiye utinzeho iminota 20, biturutse ku kuba ikipe ya Al Hilal Benghazi itumvikanye na Rayon Sports ku bantu binjiye muri sitade.

Muri rusange igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa gusa Rayon Sports niyo yari yahushije uburyo bwinshi butandukanye bwagombaga kuyifasha kubona igitego.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira Ku munota wa 54′ Héritier Luvumbu yabonye igitego kuri penaliti yarikorewe Musa Esenu. Umukino wenda kurangira ku munota wa 84′ ikipe ya Al Hilal Benghazi yabonye igitego cyo kugombora cyinjijwe na Elmalmi, Umukino urangira gutyo amakipe yombi anganyije 1-1.

kugeza ubu Rayon Sports amahirwe yo kugera mu matsinda akomeje kwiyongera cyane ko uyu Munsi yari yakiriwe. umukino wo kwishyura uzaba kw’itariki 30 Nzeri Rayon Sports niyo izaba yakiriye kuri Kigali Pele stadium. Icyo izaba isabwa ni ukunganya ubusa k’ubusa cyangwa igatsinda.

Héritier Luvumbu Nzinga watsinze igitego cya Murera

Related posts