Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu mukino utoshye APR BBC yeretse Umwarabu ko mu Rwanda BK Arena ihari.

Ikipe ya APR BBC ihagaraririye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike ya BAL iri kubera I Dakar muri Senegal mu itsinda ryiswe Sahara Conference.

 

Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi warangiye saa 16:30 zo mu Rwanda kuko Agace ka Mbere k’umukino wa BAL 2024, Sahara Conference, karangiye,US Monastir na APR BBC amakipe yombi anganya amanota 20-20.

 

Amakipe yombi yakomeje guhangana ashaka Itsinzi kuko agace ka Gatatu karangiye US Monasitir ifite amanota 55 kuri 52 ya APR bivuze ko cyari ikinyiranyo cy’amanota atatu.

Mu gace ka Kane ikipe ya APR yagarutse yosubiyeho ishaka gukuramo ikinyuranyo cy’amanota atatu yari arimo kuko kaje kurangira akipe yombi anganya amanota 78_78.

Mu minota itanu y’inyongera ikipe ihagarariye u Rwanda yaje yisubiyeho kuko umukino waje kurangira APR BBC itsinze 89_84 US MONASTIR ikinyuranyo cy’amanota atanu.

Kwitwara neza kwa APR BBC bizafasha kuzakina imikino ya nyuma izabera I Kigali.APR iragaruka mu kibuga kuri iki cyumweru aho ikina na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

 

Related posts