Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu mujyi wa kigali Polisi y’U Rwanda yagaragaje ko abatwara amagare bari mu batera impanuka cyane ndetse inabaha gasopo ku bikorwa bitandukanye bakora bihabanye n’amategeko.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 3023 ubwo Polisi y’u Rwanda yari mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro yakoreye mu banyonzi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nibwo yatangaje ko 41% by’abantu bakora impanuka zo mu muhanda mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baba ari abantu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare cyangwa abakunze kwitwa abanyonzi.

Mu gihe kandi bari muri ubwo bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, Komiseri muri Polisi ushinzwe Ibikorwa n’ituze muri rubanda, CP George Rumanzi, yasabye abanyonzi kugerageza kubahiriza amategeko yo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato. Aho yagize ati “Ku bantu 100 bagira impanuka mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, 41% baba ari abanyonzi.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abanyonzi kubahiriza amategeko yo mu muhanda arimo kudahagarara mu mirongo yemerera abagenzi kwambuka, kudafata ku makamyo igihe bageze ahantu hazamuka.

Ni mu gihe kandi abanyonzi bo basabye ko bakongererwa amasaha yo gukora kuko Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba basabwa kuba bavuye mu muhanda aribwo babona abagenzi cyane kuko hari benshi baba barimo gutaha.

Umwe mu banyonzi witwa Hategekimana Alphonse yagize ati “twagiraga ngo mudufashe, murabona ko mu masaha ya mu gitondo nibwo umuntu abona abagenzi no mu masaha y’umugoroba, abantu barimo gutaha kuko nibwo batega tugira ngo byibuze twongererwe igihe cyo gukora.”

Gusa muri ubu bukangurambaga Polisi yanaburiye abanyonzi ko uwo izajya ifata ari gukora Saa Kumi n’Ebyiri izajya ibimuhanira ndetse ishobora kujya ihita itwara igare akoresha.

Ubu bukangurambaga bukaba bwabaye mu gihe Polisi y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko mu mpanuka zo mu muhanda zabaye kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena mu 2023 hirya no hino mu gihugu, amagare na moto byihariye 53% yazo ndetse inagaragaza ko izi mpanuka z’amagare na moto zahitanye abagera kuri 98, zikomeretsa ku buryo bukomeye abantu 46.

Related posts