Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu mujyi wa Kigali abahoze batuye mu mudugudu wa Dubai bari gutabaza basaba Leta kubafasha bagakemurirwa ikibazo gihangayikishije ubuzima bwabo.

Abatuye mu mazu y’ubatswe na Dubai aherereye mu Mudugudu w’Urukumbuzi mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bari gusaba inkunga Leta kugirango bazisubiremo kubera ko kuba batazirimo birimo kubagiraho ingaruka n’imiryango yabo.

Nyuma y’uko hagaragaye ko inzu z’ubatswe n’umushoramari witwa Jean Nsabimana, uzwi ku izina rya Dubai zubatse nabi, tariki 17 Mata 2023 nibwo Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango 23 yari ituye mu nzu zigeretse ziri muri uwo mudugudu, yimurwa igashakirwa ahandi ho kuba, nubwo bo basabaga ubufasha kuko bagaragazaga ko ntaho bafite ho kwerekeza.

Mu isuzuma ryakozwe ry’ibanze bikaba byaragaragaye ko inzu zigera kuri 54 mu zitageretse, zubatswe muri uwo Mudugudu zigomba gusanwa mu gihe kandi inzu 121 zari zubatswe mu mwaka wa 2015, zirimo 114 zitageretse naho izindi 7 ari zo zigeretse.

Hakaba hari bamwe mu bari batuye muri izo nzu bavuga ko bahangayishijwe cyane no gukodesha izindi, kandi ari ibintu byababayeho batabanje guteguzwa, ku buryo byatumye ubuzima burushaho kubakomerera.

Umwe mu bo twaganiriye na we witwa Gilbert Ngiriyonsanga avuga ko bahangayikishijwe cyane n’uko bakodesha izindi nzu nuko agira ati “Duhangayikishijwe nyine no kubona uburyo twakodesha izindi nzu kandi bataraduteguje, kandi mu by’ukuri iyo urebye muri ibi bihe, uba ubona kubona amafaranga yo gukodesha bigoranye.”

Undi muturage kandi witwa Louise Mukamabano nawe yagize ati “Naraguze ndayisana, imfata amafaranga menshi y’inguzanyo, ku buryo nayisannye bitandukanye, bakagombye kuduha igihe tukitegura kuko tutanze ko batugirira neza pe.”

Ariko kandi kuri ubu iyo ugeze muri uwo Mudugudu usanga zimwe muri izo nyubako zaratangiye guhirima ndetse izindi zarengewe n’ibigunda, ndetse harimo n’izatangiye kwibwa ibikoresho birimo amadirishya n’inzugi, ku buryo abahaturiye bavuga ko hasa n’ahabaye indiri y’abagizi ba nabi.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko hari isoko ryatanzwe kugira ngo hagire imirimo inozwa mu Mudugudu w’Urukumbuzi, Aho yagize ati “Ikibazo cy’abafite imitungo mu Mudugudu w’Urukumbuzi, ubu isoko ryaratanzwe muri NPD kugira ngo ikore inzira z’amazi ku nzu zirenga 200 abantu batuyemo, ariko abari bagifite inzu zagize ibibazo barimuwe kandi ibiganiro byo twarabikoze kugira ngo twegere banki, nubwo uruhare rwacu ari urwo kugira ngo bumve ikibazo gihari, hatagira uwaba yagurishirizwa umutungo we, ndetse tunabegera kugira ngo turebe abashobora kuba bafashwa mu mibereho, cyane cyane nko gukodesha mu gihe ikibazo kigikurikiranwa ngo tukibonere igisubizo gihamye.”

Inzu zo mu Mudugudu w’Urukumbuzi zatangiye kubakwa mu 2013, icyiciro cya mbere cyuzura mu 2015, ukaba ugizwe n’inzu 114, aho inzu zitageretse zari zituwemo n’imiryango 54, mu gihe izigeretse zo zari zirimo imiryango 27.

Related posts