Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Mujyi wa Goma hongeye hategurwa indi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO iburizwamo rugikubita, inkuru irambuye…..

Mu gihugu cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , imiryango itari iya Leta yo mu Mujyi wa Goma muri iki gihugu , yashishakirije abaturage kuramukira mu mihanda bamagana MONUSCO ndetse n’ inzobere za UN zasabye ko Leta ya Congo yinjiza abarwanyi ba M23 muri FARDC, Umuyobozi w’ uyu Mujyi , yahise ategaka ko iyo myigaragambyo ihagarara.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kanama2022, nibwo hasohotse itangazo , ryashyizwe hanze n’ Umuyobozi w’ Umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makosa Francois , yasabye ko nta gikorwa na kimwe cy’ imyigaragambyo cyemewe muri uyu mujyi ayoboye.Uyu muyobozi wa Goma wavuze ko yaba ari imyigaragambyo ikozwe mu mahoro cyangwa mu bundi buryo ubwo aribwo bwose bw’ ubushotoranyi , nta kimwe cyemewe , yeteguje abaza kuyitabira ko baza guhura n’ akaga gakomeye kuko inzego z’ umutekano zitaza kwihanganira ibi bikorwa. CSP kabega Makosa yaboneyeho gusaba inzego z’ umutekano kwitegura no guhagarara bwuma kugira ngo hatagira abaza kuzica mu rihumye bakirara mu mihanda bagakora imyigagambyo.

Uyu muyobozi yatangaje ibi nyuma y’ uko imiryango itari iya Leta imaze iminsi isohora amatangazo ahamagarira abaturage b’ i Goma guhaguruka bakongera bagakora imyigaragambyo yagombaga gutangira mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2022, kugeza ku munsi ukurikiyeho ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022.

Iyi myigaragambyo yari yateguwe na Sosiyete Sivile y’ i Goma , ngo abari kuyitabira bari no kwamagana inzobere z’ Umuryango w’ Abibumbye zasabye Leta ya Congo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Leta (FARDC). Iyi miryango itari iya Leta yanakunze gushora abaturage bagakora imyigaragambyo yanagaragayemo uburakari bwinshi mu munsi ishize , ivuga ko yifuza ko MONUSCO iva mu Gihugu cyabo byanga byakunda.

Umuyobozi w’ Umujyi wa Goma , si ubwa mbere ahagaritse imyigaragambyo kuko yanahagaritse indi yagombaga gukorwa n’ ubyiruko rwo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi yagombaga kuba tariki ya 25 Nyakanga 2022 nayo yagombaga kwamagana MONUSCO.

Related posts