Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma umwamikazi Elisabeth II, hari umugore wakorewe ihohoterwa rikomeye. Soma inkuru irambuye.

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko umugore yafashwe ku ngufu n’umugabo ku munsi Umwamikazi Elizabeth II yasezereweho bwa nyuma. Uwo mugabo bikekwa ko ari uwo mu Burayi bw’Iburasirazuba bitewe n’uko avuga

Daily Mail dukesha iyi nkuru yanditse ko uwafashwe ku ngufu yabwiye polisi ko ayo mahano yabereye mu nyubako ziri aho umuhanda uhurira n’undi mu mujyi wa Chichester mu ijoro ryo ku wa Mbere.

Uyu mugore yavuze ko ahagana saa moya n’igice z’umugoroba mu ihuriro ry’imihanda ya Velyn Avenue na A259 Bognor Road, ari bwo umugabo wo mu myaka 50 ufite umusatsi w’umukara yamuhohoteye yambaye ikoti ry’ubururu.

Umuvugizi wa polisi ya Sussex yavuze ko abagenzacyaha barimo gukusanya amakuru ndetse n’ubuhamya, nyuma y’uko umugore afatiwe ku ngufu ahitwa Chichester.

Abatangabuhamya n’undi wese ufite amashusho ya CCTV Camera muri ako gace yasabwe kubitanga kuri Polisi ya Sussex, cyangwa agahamagara ku 101.

Related posts