Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu mu ndirimbo zirimo ‘Rwagitima’, yatangaje ko bigoye (muri we) kwibagirwa umukecuru yahingiye (guhinga) mu murima ari kumwe n’umugore we bikarangira atabishyuye.
Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bake banditse amateka mu muziki w’u Rwanda, mu buryo benshi batakekaga.
Amashusho ye acuranga umuduri yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga niyo yamubereye intangiriro yo kwinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga, afashijwe na Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, Nsengiyumva yavuze ko n’ubwo yakora umuziki akagera ku gasongero k’abanyamuziki cyangwa se akagira n’amafaranga afatika, bigoye kuzibagirwa umukecuru yahingiye ntamwishyure.
Yavuze ko igihe kimwe yabyutse, mu rugo nta kintu cyo kurya gihari, buri wese amwitezeho kuzana ifunguro ritunga umubiri. Yagiye gushaka akazi ko guhingira abandi, ajyana n’umugore we babona akazi ko guhingira umukecuru.
Ubwo bari basoje, uwo mukecuru yababwiye kugaruka nyuma akabishyura avuye gushora (kugurisha) ikawa, hanyuma Nsengiyumva amusaba kuba abahaye ibishyimbo byo kurya, igihe cyo kubishyura agakuraho agaciro k’ibyo bishyimbo. Gusa ariko uwo mukecuru yanze kubishyura.