Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Mu mafoto: Menya umwanya Umunyarwanda abonye mu irushanwa rya Tour du Rwanda mu gace ka kabiri.

Muri iki gitondo tariki ya 20 Gashyantare saa mbiri n’igice nibwo irushanwa ryo gusiganwa ku magare agace ka kabiri ryahagurukaga i Kigari ryerekeza mu karere ka Gisagara ahazwi nko kuri Gyminas.

Ethan Vernom Nk’uko yabigenje ku munsi wa mbere i Rwamagana, yongeye gusiga abandi ubwo bari kumwe mu gikundi mbere yo kugera gato ku cyicaro cya REG kiri i Gisagara.

Uyu mwongereza Ethan Vernon wa Soudal Quick-step yongeye kwegukana Agace ka Kabiri ka Tour du Rwandaha nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 30 ku ntera y’ibilometero 132,9 yahagurukiye muri Kigali Car Free Zone igasorezwa i Gisagara.

Ethan Vernom, Umwongereza wegukanye Etape ya kabiri

Vernom kwigaragaza nk’umuhanga wo kwitega mu gihe kiri imbere, yatanze abandi ku murongo wari imbere ya ’Gymnase’ ya Gisagara, akomeza kwambara umwenda w’umuhondo.

Umunyarwanda wabashije kuza ku mwanya wa hafi muri aka gace ka kabiri k’irushanwa ni Muhoza Eric ukinira Bike Aid  wasoje irushanwa ari ku mwanya wa 28 naho Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda aba uwa 30. Manizabayo Eric yabaye uwa 34.

Abaje bakurikiye Ethan Vernon mu irushanwa ni Henok Mulueberhan wa Green Project Bardiani ndetse na Meijers Jeroen wa Terengganu Cycling Polygon. Kugeza ku mukinnyi wa 46, bose banganya ibihe kuko basoreje mu gikundi.

Iri rushanwa rya Tour du Rwanda ku nshuro ya 3 rizakomerezaho ku munsi w’ejo kuwa 2 aho bazahagurukira i Huye berekeza Musanze ku ntera ya 199,5 Km

Related posts