Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Rutsiro umugabo yafashwe n’ umugore we arimo arakora imibonano mu iduka rye,ahita akora ikintu kigayitse

 

Ibiro by’ Akarere ka Rutsiro

Mu Karere ka Rutsiro , haravugwa inkuru y’ umugabo wafashwe n’ umugore arimo gusambanira mu iduka rye,agira umujinya ahita aritwika, ni amahano yabereye mu Murenge wa Munihira , mu Kagari ka Haniro ,mu Mudugudu wa Runaba , muri kariya karere twavuze mu Ntara y’ Iburegerezuba.

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’ imyaka 40 y’ amavuko , ku tariki ya 25 Ukuboza mu 2023 , hari kuri Noheli , nibwo yagiranye amakimbirane n’ umugore w’ imyaka 25 ,ibyo bikimara kuba umugore we yahise yahukana kugira ngo bitaza kuvamo imirwano.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugore wari wahukanye yaje kugaruka, azanye n’abaturanyi, bageze ku iduka asanga umugabo we yazanyemo undi mugore bari gukoreramo imibonano mpuzabitsina

Umugabo wasambanaga yahise akorwa n’isoni, agira umujinya atwika iri duka ry’ibicuruzwa binyuranye birimo umunyu, isukari, amasabune ibitenge n’ibindi byinshi, hahiramo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 4Frw.

Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yabwiye IGIHE dukesha ino nkur ko aya makuru bayamenye ndetse ko uyu mugabo yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Rusebeya.Ati “Yafashwe ejo tariki 26, ari mu maboko y’ubugenzacyaha, ibyo akekwaho birimo birakurikiranwa.”

Meya Kayitesi yavuze ko ibyo uyu mugabo yakoze ari ibikorwa bigayitse, asaba abaturage kwirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bisenya ingo.Ati “Ubutumwa natanga ni uko abaturage ibikorwa nk’ibi bakwiye kubyirinda, aho babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abaturage bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo babyirinde.”

 

Kuri ubu uyu mugabo wafashwe akora ago mahano afungiye ku sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Rusebeya mu gihe iperereza rigikomeje.

Related posts