Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruri gukora iperereza, abaturage nabo ntago bari kuvuga rumwe kucyishe umugore witwa Uwizeyimana Goudence uri mukigero cy’imyaka 31. Umurambo we wari uteretse aho yarasanzwe acumbitse bamwe bakavugako ari malaria abandi ati ni amadayimoni.
Mu mudugudu wa Kageyo mu kagari ka Ntenyo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ahagana mu ma saa sita nibwo aya makuru yamenyekanye. Ubwo yarari gushiramo umwuka yasakuzaga abwira abagabo ngo nibamuveho ariko bakaba batari bari kugaragarira abandi bantu.
Saa yine z’ijoro zageze ngo Uwizeyimana abwira abana be ngo nibasohore ibintu ngo nabo bahunge kuko hari abagabo bafite amacumu bari kwirukankana, ngo ageze hanze ahita apfa. Iyo nzu Uwizeyimana yabagamo abaturage bo muri aka kagari basabye ubuyobozi kuyisenya ngo kuko imaze gupfiramo abantu benshi.
Umwe muri bo aragira ati” Nyiri nzu yayivuyemo avugako umugabo we ajya amutera we n’abana be bajya gucumbika ahandi Kandi bafite inzu ahubwo agacumbikiramo abandi”
Nyiri iyi nzu witwa Devotha wari warashakanye n’uwitwa Byanafasha, ngo yagiye muri iyi nzu imaze gupfiramo abana bane n’umugore we, nyuma haza gupfiramo umwuzukuru wabo Akurikirwa na nyina hiyongeraho uyu mugabo Byanafasha ibya madayimoni ntabyemera avugako baba barozwe ati “umugore n’abana basanze babaroze bapfira aho, nanjye umwana wanjye yaraharogewe arapfa. Umugabo wanjye nawe bamurogeye mu nzoga arapfa”
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutetsi mu murenge wa Byimana Marie Claire yavuze ko iby’imbaraga z’amadayimoni ubuyobozi butazemera ko n’uwapfuye yari amaze iminsi arwaye, avugako ubuyobozi bumujyana kumusuzuma hamenyekane neza icyamwishe.